Home Uncategorized Abayobozi 46 ntobashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo

Abayobozi 46 ntobashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo

0
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yishimira ko ibirego byinshi basangamo akarengane n'urukiko rw'Ikirenga rugasangamo

Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2025, rwoherereje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), amadosiye 46 y’abantu batabashije gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, kuko ngo bigize icyaha.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Umuvunyi Mukuru yagize ati “Kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo wawe ni kimwe mu bikorwa cyangwa ibyaha 12 bya ruswa, ni ukuvuga ko iyo ufite umutungo urengeje ubushobozi bwawe, ukaba udashobora kuwusobanura, ubarwa nk’aho wakuwe mu byaha bya ruswa. Mu madosiye rero RIB yavuze yagejeje ku rwego rw’Ubushijacyaha, harimo n’ayo yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi”.

Yungamo ati “Itegeko rya 2021 rivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakira amakuru kuri ruswa, rukayasesengura, hanyuma amadosiye akoherezwa kuri RIB kugira ngo akomeze akurikiranwe mu nzira z’ubutabera”.

Ubusanzwe ukekwaho icyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo, ni ukuvuga utabasha gutanga ibimenyetso nk’amasezerano, inyandiko za banki, imirage, impano, imirimo yakoze n’ibindi, iyo basanze ibisobanuro atanga bidahagije cyangwa bidahuye n’ukuri, dosiye ijyanwa mu bushinjacyaha.

Iyo Urukiko rumuhamije icyo cyaha, umutungo we ushobora gufatirwa na Leta, ashobora guhanishwa igifungo, gucibwa amande, iyo ari umukozi wa Leta ashobora no kwirukanwa ku mirimo ye.

Umuvunyi Mukuru yanagarutse ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa, aho yavuze ko mu bihugu 180 byakoreweho isuzuma, u Rwanda ruri ku mwanya wa 43 n’amanota 57, rukaba urwa mbere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Yakomeje avuga ko icyerekezo u Rwanda rufite ari uko rwazaba ari urwa mbere mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi mu 2050.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImanza z’ibirarane zizagabanuka muri NST2 ariko ntizizarangira
Next articleVincent Murekezi uburana ibyaha bya Jenoside yavuze uburo yahemukiwe n’umwunganizi we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here