
Mu gihe henshi mu gihugu hakomeje kumvikana abaturage bavuga ingendo ndende bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi, amazi meza, amasoko ndetse n’ibikorwaremezo bibafasha kwiteza imbere, mu karere ka Nyamagabe ho ibintu biri kugenda bihinduka ku muvuduko ushimishije kubera ko abaturage bagira uruhari mu bibakorerwa, ndetse bamwe bafashe ingamba zo gukora ishoramari mu guteza imbere aho bakomoka.

Mu rwego rw’ubuhinzi, Nyamagabe iri mu turere turi gushyira imbaraga mu buhinzi bwa kijyambere harimo ibikorwa bya greenhouses (amazi akorerwamo ubutubuzi) bikomeje kongera umusaruro w’imboga n’imbuto. Abashoramari bamaze kwiyongera mu gushora imari muri izi greenhouses, ku buryo umusaruro utangwa utagaburira Nyamagabe gusa ahubwo ugera no mu tundi turere nk’uko byatangajwe na Madamu Antoinette Nizeyimana washoye amafranga arenga miliyoni 30 mu buhinzi, ndetse akaba yemeza ko imbuto atubura ivamo umusaruro mwiza kandi bigatuma uturere nka Musanzwe ubundi twamwe dukungahaye ku birayi baza kumwigiraho ndetse no kugura imbuto ze.

Aka karere kandi gafite isoko mpuzamahanga ry’amatungo rikomeje kwakira abacuruzi baturuka mu bihugu bituranye birimo Democratic Republic of the Congo, Burundi na Uganda. Iri soko rifasha abaturage kubona amasoko y’umusaruro wabo ndetse rikazamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk’uko binashimangirwa n’umuyobozi w’aka Karere bwana Hildbrand Niyomwungeri. agira ati ” icyo turimo gufasha abaturage bacu cyane cyane ba rwiyemezamirimo ni ukubashakira amasoko no kubahuza n’abaguzi kugira ngo umusaruro udapfa, ariko kandi tunishimira ko abamaze gutera intambwe babikora neza kuburyo aka karere kacu kari mu bahinga ibirayi byiza, kandi bishobora kubikwa igihe kirekire”
Ibitaro bya Kigeme byahinduye ubuvuzi
Kimwe mu bindi bikorwa abaturage bavuga ko byabagejeje ku rwego rushya rw’imibereho ni ibitaro bishya bya Kigeme byavuguruwe, mbere y’uko ibi bitaro byagurwa bikubakwa ku rwego rugezweho, abaturage benshi bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu yandi mavuriro cyangwa i Kigali. Hari n’abavugaga ko bahageraga bagasiragizwa kubera ubuke bw’ibikoresho n’abakozi. ariko ubu abarwayi baritabwaho neza kandi mu buryo bwihuse nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’ibi bitaro, Dr JMV Kagimbangabo, avuga ko kubaka ibi bitaro bishya byatanze igisubizo kirambye ku baturage bo muri Nyamagabe no mu turere tuyegereye. “Ubu dutanga serivisi zose zitangirwa ku rwego rw’ibitaro by’akarere.

Abaturage basaga 100 buri munsi bahagana bahabwa ubuvuzi bugezweho kandi bufite ireme.”
Ibi bitaro byuzuye bitwaye asaga miliyari z’amafaranga y’u Rwanda, byubatswe hagamijwe gushyira umuturage ku isonga no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, ibi kugira ngo bigerwa Dr Kagimbangabo avuga ko abajyanama b’ubuzima bafasha cyane mu korohereza abaganga akazi. agira ati “ubu twibanda cyane ku ndwara zidakira ndetse n’izindi zikomeye kubera ko malaria n’izindi abaturage bashishikarizwa kwihutira kugana abajyanama b’ubuzima bitarakomera kandi bigenda uko twabyifuje” ibi rero uyu muyobozi w’ibitaro yemeza ko aribyo bituma nta mirongo y’abarwayi usanga kuri ibyo bitaro kuko bihutisha service.
Amazi meza ava muri Nyungwe akemura ikibazo cyari kimaze imyaka myinshi
Ikindi abaturage bavuga nk’ikorwa remezo cyahinduye ubuzima bwabo ni umushinga munini wo kugeza amazi meza ku baturage benshi baturiye aka karere. Mirimo twaganiriye yatubwiye ko bakunze kugira ikibazo cy’amazi ariko kuva icyo kigega cyakuzura, byabaye amateka. Uyu ni mushinga munini uvana amazi mu ishyamba rya Nyungwe National Park ndetse hubatswe ibigega binini byo kuyabika no kuyageza ku baturage barenga ibihumbi 40.

Mu bice byinshi by’akarere byari bisanzwe birangwa n’ingendo ndende zo gushaka amazi, ubu abaturage bavuga ko babonye igisubizo cyagabanyije indwara zituruka ku mwanda ndetse kigafasha n’isuku mu ngo.
Uwamariya Francoise avuga ko kubona amazi hafi byatumye abana badakererwa kujya ku ishuri ndetse n’abagore bakabasha gukora indi mirimo y’iterambere aho kumara amasaha bashaka amazi.
Imihanda n’ubukerarugendo bikomeje kuzamura ubukungu
Nyamagabe kandi iri mu turere turimo kubaka izina rikomeye mu bukerarugendo, cyane cyane kubera ishyamba rya Nyungwe rikurura ba mukerarugendo benshi baturuka hirya no hino ku Isi. Kubaka no kuvugurura imihanda ihuza Nyamagabe n’utundi turere ndetse n’ibice by’ubukerarugendo byorohereje ingendo n’ubucuruzi.
Meya Niyomwungeri avuga ko kubaka amahoteli n’amacumbi agezweho yakira ba mukerarugendo, babisizemo imbaraga, kandi ibijyanye n’ubukerarugendo bikaba bihagaze neza muri aka karere. agira ati “Mwarabibonye ko twamaze kubaka imihanda myinshi kandi myiza, kandi twamaze no kubona ubuso tuzubakaho i hoteli y’inyenyeri 4, ibyo byose bishimangira kwagura urujya n’uruza mu karere kacu.” ibintu abaturage bavuga ko byafunguye amahirwe mashya y’akazi cyane cyane ku rubyiruko.
Urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gukirigita ifaranga
N’ubwo aka karere kagaragaza kuzamuka mu iterambere, ariko ubuyobozi bwemeza ko urubyiruko arirwo ejo hazaza hako ndetse ko arirwo rukwiye gusigasira iryo terambere, bityo mu kurufasha kuzamuka, akarere kashyizeho ibigo by’urubyiruko rwaba urwize ndetse n’urwacikije amashuri (Youth Centers) aho bafasha urubyiruko kwiga imyuga, bibanda cyane cyane ku bakobwa.

Nk’uko byatangajwe na bwana Jean Felix Mizero umuyobozi wa Nyamagabe Youth Center avuga ko iki kigo cyigisha iby’ikoranabuhanga, ubudozi, gutungana imisatsi ndeste bakanahabwa amahugurwa yo kubungabunga ubukungu harimo no kwizigama. umwe mu bangavu twasanze muri iki kigo, yadutangarije ko atagize amahirwe yo gukomeza amashuri ahubwo akirirwa ajya mu ngo za rubnada gushaka imirimo iciriritse nko gufura no gukora amasuku, ngo ariko ubu afite icyizere cyo kuzarangiza ajya ku rundi rwego. ati “Ubu nafashe umwanzuro ko nindangiza kwiga kudoda, nzashaka iseta yo gukoreraho ubumenyi mfite nkabubyazamo amafaranga”
Mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbere iterambere rishingiye ku muturage, Nyamagabe iri mu ngero z’uturere twinshi turi kwerekana ko ibikorwa bifatika bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage mu buryo burambye.
Aka karere ko mu Ntara y’Amajyepfo gafite ubuso bwa kilometero kare zirenga 1,090, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 371,500 nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza. Abagera kuri 89% batuye mu cyaro, ibintu bituma iterambere ry’ibikorwaremezo n’imibereho myiza rihabwa umwihariko.
Mu mihigo y’uturere, Nyamagabe iri ku mwanya wa gatandatu mu turere twitwaye neza, ibintu abaturage bavuga ko byaturutse ku miyoborere ishyira imbere ibikorwa bikora ku mibereho yabo ya buri munsi kandi nabo bakabigiramo uruhari.












