
By Karungi Doreen
Ishuri ryisumbuye rya Mubuga riherereye mu Karere ka Karongi ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’Ikinyarwanda, umuco n’Umurage ku rwego rw’Igihugu. Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 mu kigo cya Lycee de Kigali. amarushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu.”
Aya marushanwa yateguwe n’Inteko y’umuco hagamijwe guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’Umurage by’Abanyarwanda mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye hakaba hari gahunda ko azagera mu mashuri menshi mu gihe kizaza.

Ambasaderi Robert Masozera umuyobozi w’Inteko y’Umuco, yashimiye umushyitsi mukuru, abarimu n’abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa, agaragaza ko aya marushanwa yageze mu bigo 20 byo mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.
Masozera yavuze ko ubutumwa bwatanzwe binyuze muri aya marushanwa bwageze ku basaga 15,000 hirya no hino mu Gihugu, icyabashimishije kurushaho akaba ari ukubona urubyiruko rufite inyota yo kumenya no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
Agira ati: “Urubyiruko rugomba kumenya indimi z’amahanga zirimo Icyongereza n’Igifaransa, ariko ntirwibagirwe ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda”. yanavuze ko igiti kirekire kiba gifite imizi ikomeye, asobanura ko imizi avuga ari umuco, n’umurage by’abanyarwanda, ngo nibabyubaha kandi bakabiha agaciro, bazagera kure badatakaje umwimerere.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yashimiye abarimu bagize uruhare mu kwigisha abanyeshuri ikinyarwanda kinoze, indangagaciro na kirazira by’Umuco nyarwanda.
Yanatangaje ko buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa azahabwa mudasobwa, ndetse ko buri kigo cyitabiriye icyiciro cya nyuma kizafashwa gusura inzu ndangamurage zose umunani u Rwanda rufite.
Dr Mbarushimana yavuze ko gusigasira ururimi n’umuco ari imwe mu nkingi zubaka igihugu gifite abaturage bazi aho baturuka n’aho berekeza.
Mu banyeshuri bitabiriye iri rushanwa, Gatako Happy Amelia wo muri Ecole Secondaire Bumbogo yavuze ko nubwo batabashije kwegukana umwanya wa mbere, bishimiye kugera ku rwego rw’Igihugu.
Agira ati: “Twabonye aho twaguye, cyane cyane mu bisakuzo byatugoye, ubutaha tuzashyiramo imbaraga kurushaho kugira ngo tuzabashe kubitsinda neza.”
Mukwiye Arsene umunyeshuri wiga muri Ecole Secondaire Mubuga, yagaragaje ibyishimo byo kwegukana umwanya wa mbere, ashimira abarimu babafashije kuva irushanwa ritangiye kugeza ku ntsinzi. Ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko twakoze cyane. turashimira abarimu bacu baduhaye ubumenyi n’ubushake bwo gukunda ikinyarwanda. ndashishikariza urubyiruko kuvuga neza no kwirinda kugoreka kuko ari ururimi rwacu.”
Ibigo bitanu byageze ku cyiciro cya nyuma ni Ecole Secondaire Bumbogo ihagarariye Umujyi wa Kigali, Groupe Scolaire Remera Rukoma ihagarariye Intara y’Amajyepfo, Ecole des Sciences de Musanze ihagarariye Intara y’Amajyaruguru, TTC Kabarore ihagarariye Intara y’Iburasirazuba, Ecole Secondaire Mubuga ihagarariye Intara y’Iburengerazuba.
Ecole Secondaire Mubuga ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 86%, ikurikirwa na Groupe Scolaire Remera Rukoma yagize 85.5%.Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ecole des Sciences de Musanze n’amanota 84%, mu gihe Ecole Secondaire Bumbogo yabaye iya kane n’amanota 83%, naho TTC Kabarore iba iya gatanu n’amanota 75%.
Aya marushanwa yatangiye ku wa 10 Gashyantare 2026 atangizwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana mu Mujyi wa Kigali akaba yari agamije gukangurira urubyiruko kunoza Ikinyarwanda no kwimakaza umuco n’Umurage by’Abanyarwanda.












