Home Uncategorized Abenshi ntibabizi, igituntu si indwara y’Ibihaha gusa-RBC

Abenshi ntibabizi, igituntu si indwara y’Ibihaha gusa-RBC

0

Musanze, abanyamakuru 50 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bahuguwe ku ndwara z’igituntu, SIDA na Malariya ku wa 24-26. kubufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita k’ubuzima, RBC, n’Ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru kuri SIDA (ABASIRWA). By’umwihariko, babwiwe ko burya hari amakuru abantu badafite ku  gituntu harimo n’uko iyi ndwara ishobora kugera ku ngingo zose z’umubiri.

Dr. Yves Habimana Mucyo, ukuriye Porogaramu ishinzwe kurwanya igituntu muri RBC, yavuze ko igituntu gishobora gufata ibice byinshi by’umubiri nubwo abantu benshi bakizi nk’indwara y’ibihaha gusa. Ati: “Ipimishe igituntu kuko gishobora gufata buri rugingo rwose rw’umubiri, cyane cyane ibihaha kuko cyandurira mu myanya y’ubuhumekero.”

Asobanura ko igituntu gishobora no kwibasira imyanya ndangagitsina, igifu, amagufa, impyiko n’izindi ngingo z’umubiri bitewe n’aho udukoko tugitera twageze. Ashingiye ku bumenyi afite, avuga ko burya nta rugingo rudashobora kwandura iyi ndwara. Ku byerekeye iby’uko cyanduza  n’ibice ndangagitsina, avuga ko iyo udukoko dutera igituntu tugeze mu gitsina tugahurira n’abasirikare b’umubiri, bishobora gutuma uwo mwanya urwara.

Dr. Habimana yavuze ko ibimenyetso bikunze kugaragara ku muntu urwaye igituntu birimo gukorora igihe kirenze ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya byinshi cyane cyane nijoro, kubabara mu gatuza no kunanuka. Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi bushya bw’uko igituntu cyandura, ibimenyetso byacyo n’uko kivurwa.

Mukagahizi Marie Rose  ukorera Iriba News yavuze ko mbere y’aya mahugurwa hari byinshi atari azi kuri iyi ndwara. Ati: “Namenye ibintu byinshi ku gituntu ntari nzi, cyane cyane ibimenyetso byacyo birimo kubira cyane icyuya  mu ijoro no kubura ubushake bwo kurya. Byamfashije gusobanukirwa neza uburyo iyi ndwara yandura n’uko yakwirindwa.”

Avuga ko yatunguwe no kumenya ko umuntu wandujwe igituntu n’umuntu ucyanduye vuba n’ukimara gufatwa aba afite igituntu kitakomera bityo ko aramutse akurikije  amabwiriza yo kunywa imiti n’ubundi buryo bwo kwitwara neza, byamufasha kugikira vuba.

Nizeyimana Jean Pierre, umunyamakuru wa Taarifa Rwanda, yavuze ko yatunguwe no kumva ko buri rugingo rw’umubiri rushobora kwibasirwa n’igituntu.Ati: “Natunguwe no kumenya ko n’igifu, imyanya ndangagitsina n’izindi ngingo z’umubiri bishobora kurwara igituntu. Icyanshimishije kurushaho ni uko iyo umurwayi yubahirije neza gahunda y’imiti aba ashobora gukira.”

Dr. Habimana yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’igituntu zirimo kwegereza abaturage serivisi zo kugisuzuma no kukivura ku buntu.

Yemeza ko burya igituntu kikiri ikibazo k’u Rwanda n’ubwo Leta ikora uko ishoboye ngo gicike.

Yagize ati: “Igituntu ni indwara ikiri ikibazo cy’ubuzima rusange ariko u Rwanda rufite intego yo kugica burundu. Iyo ukivuje kare kirakira. Ubu ubuvuzi bwegerejwe abaturage, abarwayi bakurikiranwa n’Abajyanama b’Ubuzima kandi serivisi zose zijyanye no kugisuzuma no kukivura zitangirwa ubuntu.”

Yongeyeho ko uburyo bwo gusuzuma igituntu bwateye imbere binyuze mu ikoreshwa ry’imashini zigezweho za GeneXpert zifasha kubona ibisubizo byizewe kandi mu gihe gito.

Ati: “Mu gihugu hose dufite imashini 91 za GeneXpert zikorera ku masite 86, zikaba zarafashije cyane mu kongera ubushobozi bwo gutahura no gukurikirana abarwayi b’igituntu.” Igituntu ni indwara iterwa na bagiteri yitwa bacile de Koch ikandurira cyane cyane mu mwuka.

Nubwo gikunze gufata ibihaha, gishobora no kwibasira izindi ngingo z’umubiri. Impuguke zemeza ko kwisuzumisha kare, gufata imiti kare  no kuyinywa nk’uko muganga abitegeka biri mu by’ingezi bifasha umurwayi gukira neza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Hasohowe igitabo gihumuriza abababaye
Next articleIbyaha by’ubugome ku isonga: Dore andi moko y’ibyaha byugarije sosiyete

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here