
By Doreen Karungi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu mwaka wa 2022–2023 igaragaza ko ibyaha by’ubugome ari byo biza ku isonga mu byaha byugarije sosiyete nyarwanda. Impuguke mu by’amategeko zisanga ari ngombwa ko abaturage basobanukirwa icyo ibyaha by’ubugome ari cyo, ubwoko bwabyo ndetse n’ingaruka zabyo.
Nk’uko byasobanuwe na Me Ibambe Jean Paul ku wa 22 Nyakanga uyu mwaka wa 2026, avuga ko ibyaha by’ubugome ari ibyaha bihanishwa igifungo cy’imyaka 5 kuzamura, kandi ko bimwe muri byo birimo ubujura (Theft), gukubita no gukomeretsa (Assault and Battery), ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge (Narcotic Drug Offences), gusambanya umwana (Child Defilement), gukoresha iterabwoba (Use of Threats), uburiganya (Fraud), ihohotera rikorerwa uwo mwashakanye (Harassment of Spouse) ndetse no guhemukira icyizere (Breach of Trust).
Ibyaha mu Rwanda biri mu byiciro bitatu aribyo ibyaha by’ubugome (Crime/Felony) aribyo byaha bikomeye cyane, nk’ubwicanyi cyangwa gufata ku ngufu, Ibyaha bikomeye (Misdemeanour) aribyo byaha bifite uburemere buri hagati, ndetse n’ibyaha byoroheje (Petty offence) aribyo byaha bito, bikunze guhanishwa ihazabu cyangwa ibihano byoroheje.
Yongeyeho ko hari ibyaha bimwe na bimwe bidasaza, birimo icyaha cyo gusambanya umwana. Yibukije ko Ingingo ya 133 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ikurikiranacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, bityo ushobora kugikurikiranwaho igihe cyose amakuru amenyekaniye.
Ibihano rusange biteganywa n’amategeko mu Rwanda ku byaha bitandukanye, harimo igifungo, ihazabu, Igifungo n’ihazabu icyarimwe, Kwamburwa uburenganzira runaka ndetse no Kwamburwa cyangwa gufatira umutungo, iyo biteganywa n’itegeko ku cyaha runaka. Ibihano bitandukana bitewe n’umwihariko w’icyaha ndetse hari n’ubwo bimwe abantu batekereza ko bikwiye kujyanwa mu rukiko akenshi hashobora gufatwa izindi ngamba nko kujyana abantu mu bigo ngororamuco cyangwa se bakajyanwa no mu bigo mfashamyumvire bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se bigakorwa hagamijwe kugorora umuntu watannye bishingiye ku muco, ariko Me Ibambe avuga ko leta ishobora no gushyiraho amabwiriza yihariye kugira ngo umubare w’abajya mu magororero udakomeza kwiyongera












