By Kambale Patrick
Mu gihe u Rwanda rurimo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatusti haravugwa ikibazo gikomeye cy’abayihakana bakanayipfobya baba mu mahanga bakomeje kwiyongera no kongera umuvuduko ariko ntihagire abagezwa imbere y’ubutabera kubera amategeko y’ibihugu bimwe na bimwe atabifata nk’icyaha.
Umurungi Providence ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri ministeri y’ubutabera avuga ko usibye Ububiligi n’Ubufaransa mu mategeko yabo arimo guhana abapfobya n’abahakana Jenoside arik ko ahandi bigoye kuko babishakira ibindi bisobanuro.
“ Twe amategeko yacu ahana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibindi bihugu siko byose biratangira kubihanira bityo rero haracyari imbogamizi kuko niyo wakora urutonde rwabo ukarwohereza mu bihugu barimo hari abavuga ko ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyangwa bakabisobanura ukundi.” Umurungi akomea avuga ko baticaye hari undi muti uri kuvugutwa.
“ Natwe turi gushaka ingamba nshya twakoresha kugirango nabo bajye bakurikiranwa, byose ni ukuganira kw’ibihugu (diplomacy) kandi birakorwa kuko urabona ko gupfobya no guhakana Jenoside nabyo bigenda bifata indi ntera muri iyi minsi.”
Mu Kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka mu Bufaransa hatangiye urubanza rw’Umufaransa wambere wari ukurikiranweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamakuru Natacha Polony kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo yahamagajwe n’urukiko Nshinjabyaha rwa Paris rumukuririkiranyeho amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018 ubwo yagiraga ati “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe, bari bamwe, mu mpande zombi nta wari umuntu mwiza undi ngo abe mubi, bose bari amasarigoma arwana akicana.”
Imibare itangwa n’uru rwego yerekana ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishimikiyeho byagabanutse mu Rwanda mu myaka itatu ishize, ariko bikigaragara.
Dore uko mibare yerekana uko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishimikiyeho mu myaka itatu ishize ihagaze muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS