Home Uncategorized Rwamagana: Abaturage n’abayobozi ntibahuza imvugo ku muturage wishwe n’abashinzwe umutekano

Rwamagana: Abaturage n’abayobozi ntibahuza imvugo ku muturage wishwe n’abashinzwe umutekano

0

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Gasana Emmanuel, aherekejwe n’abandi bayobozi barimo uhagarariye ingabo muri iyi Ntara Gen. Mubaraka Muganga n’umuyobozi w’Akarer ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab basuye umurenge wa Muyumbu uherutse kuvugwamo umuntu wishwe n’inzego z’umutekano akekwaho ubujura.

Aba bayobozi baganiriye n’abaturage kuri gahunda zisanzwe za leta zirimo imiyoborere myiza, ubukungu n’iterambere banakomoza ku muturage umaze iminsi arasiwe mu Murenge wa Muyumbu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko uwarashwe yashatse kurwanya inzego z’umutekano bituma yicwa. Mbonyuvunyi avuga ko uwishwe yashatse gutera ushinzwe umutekano icyuma.

Gasana Emmanuel uyobora intara y’Uburasirazuba yakanguriye abaturage b’aka Karere gukurikiza amategeko banubaha inzego zishinzwe iyubahizwa ry’amategeko zirimo n’abashinzwe umutekano.

Mu minsi ishize ku mbugankoranyambaga hagaragaye abaturage bo mu Karere ka Rwamagana umurenge wa Muyumbu bavuga ko batishimiye uburyo umwe muri bagenzi babo yishwe n’abashinzwe umutekano bamuziza kwiba makadamiya kandi atigeze abarwanya. aba baturage bavuga ko aho mugenzi wabo aho yafatiwe atariho yaarasiwe kuko inzego zishinzwe umutekano zamujyanye zikamumarana umwanya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda yirukanye umutoza Jonathan Mckinstry
Next articleUganda: Hagiye gutangira igeragezwa ry’urukingo rwa Covid-19 bikoreye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here