Ikigo gishinzwe ibyitumanaho muri muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyatangiye kureba uburyo amabwiriza mashya ya Whatsapp atandukanye n’amategeko yo muri iki gihugu ikaba yajyanwa mu nkiko.
Whatsapp iherutse gutangaza ko amwe mu makuru y’abayikoresha agiye kujya anasangizwa urubuga rugenzi rwayo rwa facebook utabyemeye akaba yavanwa kuri whatsapp.
Iki kigo kivuga ko ibyo gusangiza amakuru y’abakoresha whastapp kuri facebook kinyuranyije n’amahame igihugu yo kurinda amakuru yihariye y’umuturage ku giti cye.
Iki kigo cyemeje ko cyandikiye WhatsApp isaba kuvugurura politiki yacyo kugira ngo ihuze n’ibisanzwe bikoreshwa n’ibindi bigo bikomeye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi – ariko ko nta gisubizo bigeze babona.
Mu itangazo ryayo ryagize riti: “Umuyobozi ubishinzwe arasaba abunganizi gutegura ibijyanye n’imanza.”
WhatsApp yagiye isaba abayikoresha kwemera politiki nshya y’ibanga yemerera gusangira amakuru na Facebook mu kwamamaza cyangwa guhagarika gukoresha serivisi.
Aya mabwiriza ya whatsapp bitaganyijwe ko azatangira gukurikizwa ku wa gatandatu.