Home Imikino Umutoza Seninga yirukanwe hagati mu mukino ari gutoza

Umutoza Seninga yirukanwe hagati mu mukino ari gutoza

0

Umutoza Seninga Innocent watozaga ikipe ya Musanze FC yirukanwe ku munota wa 63 nyuma yuko yari amaze gutsindwa n’ikipe ya Gasogi United.

Nyuma y’uyu mukino Musanze Fc yatsinzwemo na Gasogi United ibitego bine kuri kimwe, Perezida wa Misanze FC Tuyishime Placide uzwi nka Trump yahise agira ati: ” twamwirukanye ku munota wa 63 kuko twabonaga ntacyo ari gukora ku kibuga, gutoza ntabyo agishoboye yasubiye inyuma najye gushakira ahandi ubuzima.”

Tuyishime Placide abajijweniba ntangaruka biri bugire ku ikipe bitewe n’amasezerano bari bafitanye n’uyu mutoza yagize ati:

” Niyo zaba miliyoni zingana zite twazimuha ariko ntakomeze kuturwaza umutima(pressure).”

Musanze fc n’umutoza Seninga Innocent bari bitezweho byinshi muri iyi shampiyona nyuma yo kuyitegura mu buryo budasanzwe bagura abakinnyi benshi bashya.

Seninga Innocent yirukanwe muri Musanze fc nyuma yo kuyitoza imikino 7 muri shampiyona y’uyu mwaka atsindamo 3 atsindwa 4. ubu iyi kipe iri kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Usibye Musanze Fc yanyagiwe na Gasogi United, na Rayon sport yatsinzwe na As Kigali 3-1, APR FC itsinda Espoir 1-0.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Nyiragonge yongeye kuruka ubwoba ni bwinshi i Rubavu
Next articleEthiopia yashyiriweho ibihano byo mu rwego rw’umutekano n’ubukungu kubera Tigray
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here