Home Amakuru DRC: Nyiragonge yongeye kuruka ubwoba ni bwinshi i Rubavu

DRC: Nyiragonge yongeye kuruka ubwoba ni bwinshi i Rubavu

0

Kuri uyu mugoraba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Gicurasi 2021 ikirere cyo mu mujyi wa Goma muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo cyabaye umutuku, umwotsi utukura ututumba ari mwinshi nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo kiri kwaka umuriro.

Iki kirunga gifatwa nk’ikikiruka ku Isi kandi kikaba gifite ubukana bukomeye cyaherukaga kuruka mu mwaka w’2002 cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo n’ikibuga cy’indege.

Abaturage bo mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda basohotse mu nzu n’ubwoba bwinshi bari kureba amaherezo yabyo niba ubukana bw’iki kirunga bushobora kubageraho.

Ntacyo ubutegetsi bw’u Rwanda buratangaza kuri iki kibazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKomite nyobozi ya Ferwafa igiye kwegura
Next articleUmutoza Seninga yirukanwe hagati mu mukino ari gutoza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here