Minisiteri y’ubuzima yo muri Liberiya yemeje ko yakoresheje ibihumbi 71.000 by’amadolari (Miliyoni zirenga 70 z’amanyarwanda) yo gutwara udusanduku dutatu turimo toni y’ibimera bikorerwa muri Madagasikari byari byaravuzwe ko bivura Covid-19.
Iyi nkuru yateje impaka muri iki gihugu, cyane cyane nyuma yuko Minisiteri ihinduye amagambo yari yatangaje mbere ivuga ko uyu muti ari impano yatanzwe na guverinoma ya Madagasikari kandi ko leta ya Liberiya yishyuye gusa ibijyanye n’indege yawutwaye.
Muri uku kwezi, Perezida George Weah yakiriye icyiciro cy’uyu muti ku kibuga cy’indege.
Imikorere y’uyu muti w’ibyatsi ntabwo yagaragaye nubwo wakozweho ubushakashatsi bwinshi n’abahanga.
Madagasikari, ygeze gushingira kuri uyu muti wayo ariko nyuma nayo iza gusanga nta musaruro utanga ubu yatangiye gukoresha inkingo zemejwe n’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima.
Ntibiramenyekana neza niba abategetsi ba Liberiya barahaye rubanda uyu muti baringa wo muri Madagascar.
Ngayo amahano aheruka gusiga icyasha ubuyobozi bwa Bwana Weah kubera gukoresha nabi amafaranga ya leta.