Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Nzeli, Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda bufatanyije na Irembo ltd batangije uburyo bwo gutanga ibyangombwa hakoreshejwe ikorahabuhanga.
Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro ndetse no kugabanya abatonda umurongo bategereje serivisi kuri pariki cyane cyane abasaba ibyemezo by’ubudakemwa mu mico no mu myifatire (Extrait du casier judiciaire).
Iyi serivisi izafasha abaturarwanda kubona ibi byemezo batagomba kujya kuri pariki, kuko bazinjira mu rubuga rwa Irembo, bagasaba icyangombwa, bakacyishyurira nyuma y’iminsi itatu bakabona icyo cyemezo kuri telefone ndetse no kuri email.
Umuyobozi mukuru wa Irembo Keza Faith avuga ko abantu basanzwe basaba icyemezo banyuze ku Irembo ariko n’ubundi bagatonda umuronko kuri pariki mu kujya kugifata, bityo bakaba barashyizeho ubwo buryo bwo kukibona bw’iya kure (online) kugira ngo umuntu ajye akibona atagomba kujya kuri pariki.
Nta mpungenge y’uko abantu bashobora kwigana icyo cyangombwa kuko bizaba bikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi hari uburyo bwo kugenzura icyo cyangombwa nk’uko umuyobozi wa Irembo akomeza avuga.
Ikindi kandi nuko Irembo rifite abafatanyabikorwa ariko bazwi nka ba Agent bagera ku 4000, bityo bikaba byoroshye ko abantu batandukanye bafashwa, ndetse n’ibiciro bikaba byarumvikanweho kuburyo bitazahenda abaturage basaba iyo serivisi, aho nko muri Kigali uwo bakoreye iyi serivisi yishyura amafaranga 500 naho mu zindi ntara umuturage akishyura amafaranga 150 gusa.
Mutangana Jean Bosco umushinjacyaha mukuru yabwiye abanyamakuru ko iyi serivisi izagabanya umubare w’abantu bagera ku 67.000 bagana uru rwego ayobora basaba ibyangombwa. Ati “kandi nko mu byumweru bibiri gusa nta muntu uzongera kuza gufata icyo cyangombwa kuri pariki”.
Abanyamakuru bagaragaje ko Irembo risanzwe rifite ibibazo by’abakozi babo biba abaturage, internet itihuta, kutubahiriza amasaha y’akazi, ariko Keza Faith avuga ko abantu batanga serivisi z’Irembo ari abantu ku giti cyabo, bityo ko iyo bibye ntaho bihuriye na Irembo ltd ngo cyakora iyo babimenye barakurikiranwa bafatanyije na polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.
Jimmy Komezusenge