Home Amakuru France yahagaritse ubufatanye n’ingabo za Mali kubera ihirikwa ry’ubutegetsi

France yahagaritse ubufatanye n’ingabo za Mali kubera ihirikwa ry’ubutegetsi

0
French soldiers of the "Belleface" Desert Tactical Group (GTD) try to move an all terrain armoured vehicle BvS10 produced by BAE Systems from the mud in the Gourma region during Operation Barkhane in Ndaki, Mali, July 28, 2019. REUTERS/Benoit Tessier SEARCH "TESSIER MALI" FOR THIS STORY. SEARCH "WIDER IMAGE" FOR ALL STORIES. - RC1705066530

Ubufaransa bwahagaritse imikoranire mu rwego rwa gisirikare yari ifitanye n’Igihugu cya Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ku nshuro ya kabiri mu mezi icyenda.

Iri hagarikwa ngo rizakomeza kugeza igihe Ubufaransa buboneye ko ubutegetsi bwa Mali busubiye mu maboko y’abaturage.

Mu rwego rwo kurwanya intagondwa zo mu gace ka Sahel, ingabo z’Ubufaransa zagiye zitera inkunga abasirikare baturutse muri Mali, Tchad, Mauritania, Niger na Burkina Faso binyuze mu ngabo zayo zirenga 5.000 zigaragara muri ako karere.

Ku ya 25 Gicurasi, Goita yateguye ihirikwa rya perezida Bah Ndaw na minisitiri w’intebe Moctar Ouane, bituma bashidikanya ku byo yiyemeje gukora birimo n’amatora.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ecowas, OIF n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU) bahagaritse Mali mu banyamuryango byabo.

Ku wa kane, minisiteri w’ingabo z’Ubufaransa yavuze ko Ecowas na AU byashyizeho “urwego rw’inzibacyuho ya politiki muri Mali”.

Paris ivuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Mali ari igisubizo cy’agateganyo kuko abasirikare b’Abafaransa basanzwe baba muri Mali bazakomeza kuhakorera mu bwigenge.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma ya Tanzania Minisitiri Biruta arabarizwa muri Afurika yepfo
Next articleBitamenyerewe Umunyamakuru yareze bagenzi be kumwangisha rubanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here