Ibitangazamakuru byinshi byo muri Afurika yepfo bitangaza ko imbaga y’abantu benshi bateraniye mu mudugudu wo mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika yepfo aho bivugwa ko havumbuwe amabuye y’agaciro yomu bwoko bwa diyama.
Amafoto n’amavidewo yashyizwe ku mbuga nkoranyamba yerekana abantu benshi bigabije ubutaka bacukura bashaka ayo mabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bw’Intara kandi bwasangije imwe mu mashusho y’abaturage yafashwe kuri Twitter igaragaza ko ihangayikishijwe n’umuvuduko abaturage bafite mu gushaka diyama batizeye ko bari bubone.
Yongeyeho ko “byagaragaje impungenge ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemwe butemewe bubera ahitwa KwaHlathi hanze ya Ladysmith”.
Abayobozi b’inzego z’ibanze ntibaramenya niba ayo mabuye ari diyama cyangwa niba ari ubudni bwoko bw’amabuye y’agaciro.
Ishami ry’igihugu ry’amabuye y’agaciro n’ingufu bivugwa ko ryasezeranyije kohereza itsinda ryayo – harimo n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, hiyongereyeho abahanga mu bumenyi bwa geologiya – kugenzura niba koko ibyo abo baturage bari gucukura abshaka bihari.
Guverinoma ya KwaZulu-Natal nayo yatangaje ko ifite impungenge ko uruvunga nzoka rw’abantu rwabyukiye gushaka izi diyama rurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.