Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Rukundo Benon, Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka (One Stop Center) mu Mujyi wa Kigali rumurikiranyeho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Rukundo yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2021. Yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, aho afungiye mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranweho.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko “iperereza riri gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko Rukundo yatangaga ibyangombwa byo kubaka atumvikanye n’abandi batekinisiye bakorana kandi binyuranyije n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ubusanzwe ababarizwa muri iri shami rya serivisi z’ubutaka bakora nk’ikipe ariko Rukundo we akurikiranweho gufata ibyemezo atagishije bagenzi be inama, ngo babyemeranyeho hakorwe ibikurikije amategeko. Urugero ni aho yashoboraga gutanga icyangombwa cyo kubaka inzu y’umuryango umwe ahagenewe kubaka inzu zituzwamo imiryango itanu.
Dr Murangira yavuze ko RIB itazigera yihanganira abantu bagerageza gukoresha umutungo wa rubanda mu nyungu zabo bwite.
Ati “RIB iributsa abantu bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite kandi ko bihanwa n’amategeko. Uzabifatirwamo azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.’’
Rukundo watawe muri yombi aregwa ibyaha bibiri birimo icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Giteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza ko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Anashinjwa kandi gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10. 000.000 Frw.