Home Imikino Kazungu Claver yirukanwe muri APR FC

Kazungu Claver yirukanwe muri APR FC

0

Umunyamakuru Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi wa APR fc yashyizweho akadomo mu gitondo cyo kuri uyu wambere.

Ibi byatangajwe na Kazungu Claver ubwe mu kiganiro urukiko rw’imikino kuri radiio 10, uyu munyamakuru ntiyatangaje impamvu yamukuye muri APR fc kuko yavuze ko yabimenyeshejwe kuri telefoni.

Kazungu Clavere mu magambo ye yishimiye ko amaze imyaka itanu muri iyi kipe imyaka ifite icyo isobanuye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

” Nkitangira akazi hari abavugaga ko ntazanamaroho umwaka ariko nishimiye ko namazemo imyaka itanu, imyaka isabwa kugirango umuntu abe yakwiyamamaza muri ferwafa, ndashimira ubuyobozi bwa APR FC ku cyizere bwangiriye mu gihe cy’imyaka itanu.” ibi Kazungu Claver yabivuganye agahinda mu kiganiro yagezemo akererwe nyuma yo guhabwa ubu butumwa.

Benshi mu bakurikiranira imikino hafi bavuga ko kuba Kazungu Claver yirukanwe muri APR fc yizie kujko yari asigaye ayinenga mu biganiro bye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari abiba leta yajya kubishyuza igasanga barakennye
Next articleUmwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali afunzwe akekwaho kwigwizaho umutungo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here