Home Ubutabera Hari abiba leta yajya kubishyuza igasanga barakennye

Hari abiba leta yajya kubishyuza igasanga barakennye

0

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko hari abayobozi bahamwa n’ibyaha byo kwigwizaho umuntu mu mubryo butemewe igatezwa cyamunara ariko bakabura ihazabu baba baraciwe n’urukiko.

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu mu bushinjacyaha bukuru rivuga ko rihura n’imbogamizi mu kugaruza imitungo iba yaranyerejwe kuko hari abatabonan ihazabu baba baraciwe n’urukiko.

«  Leta mu kugaruza ibyayo birayorohera kuko ifite ingufu n’ububasha, ibibazo ihura nabyo ni ibiazo bisanzwe by’ ugomba kwishyura ubura ubwishyu.” Nzabamwita Anaclet umuhesha w’inkiko mu rwego rw’umuvunyi akomeza agira ati: 

« Hari igikunda kubaho cy’uko tujya kugenzura umutungo w’abayobozi n’inkomoko yawo, iyo badashoboye  kugaragaza inkomoko yawo bakurikiranwaho icyaha, iyo kibahamye urukiko rubahana kimwe n’abandi banyabyahabag bakakwa ihazabu bakanafungwa umwihariko ni uko umutungo bigwijeho usubizwa mu isanduka ya leta utejwe mu cyamunara mu gihe imitungo yindi ikoreshwa mu kwishyura ihazabu gusa hari igihe iyo yindi yasigaye usanga ari mike idahwanye n’ihazabu urukiko rwamuciye. »

Ingamba nshya ku byaha bimunga ubukungu

Inzego z’ubutabera zitangaza ko zashyize imbaraga mu kugaruza imitungo ya leta ahanini ishingiye ku gufatira no gutambamira imitungo y’abakekwaho n’abaregwa ibyaha byo kumunga ubukungu.

Ibi byatangajwe muri uku kwezi k’ubutabera kwatangiye kuya 23 Kamena, gufite  insanganyamatsiko yo ukwegereza abaturage ubutabera.

Inzego z’ubutabera n’inzego z’umuvunyi zishinzwe kugaruza umutungo wanyerejwe zivuga ko aho ikoranabuhanga rishyizwe imbere mu nkiko ubu byoroshye kubabo abo leta yishyuza.

Amafaranga ya leta inzego z’ubutabera bugaruza ni amafaranga aba yaranyerejwe urukiko rukemeza ko agaruzwa mu isanduka ye leta n’amafaranga y’ihazabu acibwa abatsinzwe mu rukiko.

« Ubu turareba hifashishijwe ikoranabuhanga tukabona imanza zose zaciwe mu gihembwe tugakuramo izirimo amafaranga ya leta ubwo n’ihazabu irimo tugatangira kuzikurikirana.» Ntwali Emile umuyobozi mukuru muri serivisi y’amategeko muri minisiteri y’ubutabera akomeza agira ati : « Umuntu wese ufite ihazabu yaciwe nk’igihano cyangwa watsinzwe urubanza agategekwa kwishyura leta akaba atarishyura amenyeko azagerwaho. »

Usibye aba baba baburanye imanza bagatsindwa bagategekwa kwishyira ihazabu no gusubiza amafaranga banyereje, imbaraga zashyizwe mu gufatira no gutambamira imitungo y’abakekwaho uruhare mu byaha bimunga ubukungu.

«Iyo ukekwaho icyaha twihutira kumenya imitungo ufite naho iherereye ubundi tukayifatira cyangwa tukayitambamira, ibi bisigaye bibangamira abantu bakumva ko turi kubavutsa uburenganzira bwabo ariko biteganywa n’amategeko».

Ntwali akomeza vuga ko mu gutambamira no gufatira imitungo y’abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu hifashishwa ibigo bitandukanye birimo ikigo cy’indangamuntu (NIDA) mu kumenya umwirondoro w’ukekwaho icyaha, ikigo cy’igihugu cy’ubutaka mu kumenya neza imitungo itimukanwa atunze igafatirwa, ikigo cy’igihugu cy’imisoro(RRA) mu gufatira imodoka atunze no kwanga ko yazigurisha cyangwa akazandika ku bandi (mutation), amabanki (CRB) kugirango adahabwa inguzanyo, ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyiri iki gfasha ubushinjacyaha kureba niba hari umushahara afite ngo nawo ufatirwe n’ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka kibafasha kugirango ukekwaho icyaha adatoroka ubutabera.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko kuva yashyira imbaraga muri izi ngamba zatanze umusaruro kuko nk’abahesha b’inkiko b’urwego rw’umuvunyi kuri ubu bari kurangiza imanza zifite agaciro k’amafaranga arenga miliya agomba kujya mu isanduku ya leta.

Usibye aya mafaranga akurikiranwe n’urwego rw’umuvunyi n’ubushinjacyaha buvuga ko buhagaze neza mu kugaruza amafaranga ye leta yanyerejwe.

Kuko buvuga ko mu myaka itanu ishize, bwakurikiranye amadosiye 5818 y’ abantu 94,000 muri ayo madosiye ibihumbu 3252 niyo yaregewe inkiko ku byaha byo kumunga ubukungu. 

Ntwali Emile umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko kandi ingamba zo gufatira no gutambamira umutongo bifasha mu kurangiza imanza «  Izi zagiyeho mu rwego rwo kurinda ubushinjacyaha atari gusa kugirango butsinde imanza ahubwo no kuzifasha kubona ubwishyu kuko hari igihe bwatsindaga imanza ariko zikabura ubwishyu kandi wareba ugasanga umutungo wabuze mu gihe imanza zaburanwaga uregwa amaze kumenya ko azatsindwa. »

Kugaruza ihazabu n’andi mafaranga leta ubu byaroroshye kuva aho ikoranabuhanga rigerejwe mu nkiko nkuko Ntete Jules Marius ushinzwe ubugenzuzi mu bushinjacyaha bukuru abyemeza.

« Nko mu myaka itanu 2014-2020 twakurikiranye abantu bahamwe n’ibyaha 1181, abangaba iamnza zabaye nta kuka bahamijwe kunyereza amafaranga ya leta arenga 4.842.000.000 aya niyo mafaranga bategetswe kugaruza hiyongeraho ihazabu ya 3.023.000.000. » Marius.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRayon Sports mu bufatanye n’ikipe ikomeye muri Afurika
Next articleKazungu Claver yirukanwe muri APR FC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here