Home Amakuru Ntidutanga Promotion ni uguha agaciro abakiriya bacu-Jeanine Kayihura

Ntidutanga Promotion ni uguha agaciro abakiriya bacu-Jeanine Kayihura

0

Ibi ni ibyatangajwe na Madame Jeanine Kayihura ushinzwe ubucuruzi muri station z’ibikomoka kuri petrole zizwi ku izina rya SP Petroleum, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019 kuri Station SP Nyarutarama, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru i Nyarutama nyuma y’umuhango wo gutanga kimwe mu bihembo byagenewe abakiriya ba SP mu minsi 24.

 

 

 

 

Madame Kayihura Jeanine

Avuga ko iyi gahunda yiswe SHIMIRA X-MAS BONANZA, yatangiye tariki ya 1 Ukuboza 2019 ikazasozwa 24 Ukuboza 2019, aho izakorwa kuri station za SP 12 mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’izindi 12 mu Ntara zitandukanye z’igihugu, zose hamwe ni 24 mu Rwanda hose.
Yavuze ko uwatsindiye igihembo yaje kugura essence kimwe nk’abandi bose agahabwa agapapuro banditseho amazina ye yombi, na Nimero y’indangamuntu niya telephone ngendanwa ye, kugira ngo nagira amahirwe bamubone bitabagoye.
Ngo uwamaraga kunywa essence yahabwaga ako gapapuro hagasigara kopi yako, ari nayo bajonjoyemo uwatomboye.
Yakomeje atubwira ko iyi gahunda yo gutombola igiye kuzajya iba buri wa kabiri wa buri cyumweru, utomboye agacyura igihembo cye.
Madamu Jeanine Kayihura, yashoje avuga ko station SP Petroleum, izahemba abakiriya bayo mu buryo bune; ubwa mbere ari ukumenerwa amavuta ku kinyabiziga cyawe (uwatsinze) hongerwamo andi. Ubwa kabiri ni ugutanga esanse huzuzwa ikigega cy’ikinyabiziga cyawe, naho ubwa gatatu ni ugutanga gaz n’amashyiga yayo.
Igihembo cya nyuma yakigize ibanga, ngo ni agaseke kazapfundurwa nuzagatsindira.
Umumotali yegukanye igihembo yanyoye 1litiro ya esanse
Nyuma yo gutombola amahirwe yaguye ku mumotari Tuyizere Alemance, aho yatangaje ko byamutunguye cyane ubwo yumvaga telefoni imuhamagaye ngo ni ajye kuri SP Nyarutarama kwakira igihembo cye, nimugoroba saa kumi n’imwe.

 

Umumotari Tuyizere wegukanye igihembo

Yagize ati”birantunguye cyane, kuko ejo naje kunywa essence nimugoroba ntanga 1,100 Frw gusa, nubwo bampaye agapapuro bamaze kwandika umwirondoro wanjye. Sinizeye ko natsinda kuri litilo imwe gusa nari maze kunywa, mu gihe abandi baba banywa essence ya menshi. Gusa umukobwa wampaye agapapuro yambwiye ko ninjiye mu mubare w’abanyamahirwe. Ndishimye cyane mbese sinabona uko mbivuga”
Yashoje atubwira ko igituma anywera kuri SP, ari serivisi nziza ahabwa, aho yaduhaye urugero ko iyo agiye kunywa essence ku zindi station urugero afite 3,000 Fr ashaka nka litilo n’igice, akeneye ko bamugarurira, babanza kumubaza ayo afite, ibyo byarangira bakanamutegeka kujya kuvunjisha.
Ngo mu gihe kuri SP abapompiste bayakira ntacyo bamubajije bakiruka bajya kuvunjisha, aho kumuha akazi ko kujya kuvunjisha kandi ari umukiriya.
Twibutse ko Tuyizere Alemance, yahawe igihembo cy’amavuta ya moteri afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi mirongo itanu byose (50,000 Frw).
AFURIKA Jean Claude

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUSA: Bafunzwe Imyaka 36 barengana
Next articleEbola: Abanyamakuru bakanguriwe kudaca igikuba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here