Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko umugabo ufite ubwenegehugu bw’Ubushinwa uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyaranwada ku ngoyi azakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Sun Shu Jun umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n’abandi batanu bakurikirwanyweho ubufanyacyaha.
Umuvugizi w’u rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko uyu mushinwa nabo bareganwa batanu bakurikiranyweho ibyaha bitatu.
“ Ibyaha bakurikiranyweho harimo icyaha cy’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake.” Umuvugizi w’ubugenzacyaha akomeza avuga ko muri aba batandatu bafunzwe harimo abaregwa ibyaha n’abaregwa kuba abafatanyacyaha.
Sun Shu Jun umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited, wagaragaye mu mashusho akubita umunyarwanda bivugwa ko yihaniraga kuko yakekaga ko yari yibye.
Umuvugizi w’u rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko Sun Shu Jun atazirukanwa mu gihugu ahubwo ko azahanwa n’amategeko ahana ibyaha yakoze mu gihe inkiko zizaba zibimuhamije.
Ingingo ya 10 mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange niyo izashingirwaho mu ghanira uyu mushinwa mu rwanda aho kumwirukana nk’uko byemezwa na Dr. Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB.
Ingingo ya 10: Itegeko rikurikizwa mu guhana icyaha gikorewe mu ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda Icyaha cyose gikorewe mu ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda, cyaba gikozwe n’Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, gihanishwa itegeko ry’u Rwanda. Icyakora, ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibikurikizwa ku bafite ubudahangarwa burengerwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyang