Home Uncategorized Gasabo: Agiye kwaka gatanya kuko umugabo we atemera ko batera akabariro

Gasabo: Agiye kwaka gatanya kuko umugabo we atemera ko batera akabariro

0


AKAZUBA Cynthia (izina yahawe) ni umugore ufite abana babiri. Atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 8 ashyingiranwe n’umugabo we ariko mu ugo rwabo rwaranzwe n’amakimbiranemu nyuma y’imyaka micye bashyingiranwe.


AKAZUBA ashinja umugabo we kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina, by’umwihariko kutubahiza inshingano z’urugo muri gahunda zirebana no gutera akabariro hagati y’abashyingiranwe. Mu buhamya bwe, AKAZUBA Cynthia asobanura ko muri iki gihe atakibana n’umugabo we ndetse ko akeneye gatanya (divorce) byemewe n’amategeko.

AKAZUBA Cynthia agira ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina. Ubusanzwe tuziko iyo ukoze ubukwe cyangwa ugashaka umugabo bimwe mubyo uba umukeneyeho harimo na gahunda zokubaka urugo (akabariro). Hari igihe nabaga mushaka nkamubura, ndamwifuza nkamubura akaba ariyo mpamvu mushinja kunkorera ihohotera rishingiye ku kunyima uburenganzira bwanjye bwo gukora gahunda zihuza abagabo n’abagore (akabariro)”.

Akazuba akomeza avuga ko umugabo we yamwimaga umwanya kandi ari mu rugo ntaho yagiye kandi ntakintu ari gukora. “Ibi byabayeho inshuro nyinshi. Ukwezi kumwe, amezi abiri, atatu…. Bikambabaza cyane. Icyambabaje kurusha ibindi ni igihe nari ntwite, nzakumutwarira nkumva ndamwifuza cyane bidasanzwe, ariko agakomeza kunyima umwanya” .

Avuga ko byatangiye mu mwaka wa 2013 ubwo yari atwite inda y’umwana wabo wanyuma baheruka kubyarana. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo Akazuba arongera guhura n’umugabo we kandi ntabwo bakivugana no kuri telefoni.
Akazuba akomeza ubuhamya bwe, agira ati “Nyuma y’igihe nakomeje kubabazwa n’uko umugabo wanjye ajya mu bandi bagore kandi ansize mu rugo, naramurakariye cyane ndetse mubwira nabi biramubabaza, bituviramo gutandukana burundu, n’ubwo tutarajya mu rukiko ngo dutandukane byemewe n’amategeko”.

Uyu mugore avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi ariko akaza gutangazwa n’uko amakosa yose bahise bayamugerekaho, kandi yarumvaga ari umugabo wamuhemukiye ndetse agasiga akomerekeje umutima we. Ati “ikirego nakigejeje muri RIB ariko hashize iminsi mbona abayobozi batangiye kunyandikira bambwira ko ari njyewe uregwa muri dosiye ngo kuko nahemukiye umugabo, mbonye bimeze bityo mbivamo”.

Umugabo we ntabwo yifuje kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, kuko yemeza ko ibyabaye byose abifata
nk’ubuzima bwe bwite bidakwiye kujya mu itangazamakuru.

Icyo amategeko abivugaho

Ikigo CERULAR giharanira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda gisobanura ko ibibazo nk’ibi bikwiye gukemuka ntamananiza abayeho mu gihe impande zombi ziyambaje inzira y’ubutabera. Umwe mu banyamategeko bakorana n’iki kigo asobanura ko ikibazo cy’uyu mubyeyi witwa AKAZUBA ndetse n’abandi bahuje ikibazo nawe bakwiye gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ndetse nabo ubwabo bakamenya uburenganzira bwabo, cyane cyane mu gihe bakeneye gatanya (divorce).

Ati “Dukurikije ikibazo cy’uwo muntu birumvika gatanya kandi akayihabwa. Kuko niba koko umugabo asambana hanze, akanamuhoza ku nkeke, akamukorera iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi ibyo nibyo yaheraho abishakira ibimenyetso yakwerekana mu rukiko, bakabona kumuha gatanya”.

Ubusanzwe itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu mwaka w’i 2016, mu ngingo yaryo ya 218 ivuga kumpamvu zo gutana burundu kubashakanye, ivuga ko buri wese hagati y’abashakanye afite uburenganzira bwo gusaba gutandukana burundu na mugenzi we kubera impamvu zigera ku 8 zigaragara muri iri tegeko. Izo mpamvu umunani harimo ubusambanyi, guta urugo nibura mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, igihano cy’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, guhoza ku nkeke, ihohoterwa rishingiye kugitsina, kumara nibura imyaka 2 batabana ku bushake bwabo, kutabana mu gihe kirenze amezi 12 akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari.

Iri tegeko ariko risobanura ko kutabana bitewe n’uko umwe mu bashyingiranywe afashwe nabi ntabwo byitwa guta urugo mu gihe yagiye abimenyesheje ubuyobozi bumwegereye bigakorerwa inyandiko.

MUKESHIMANA Divine

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite b’Ubumwe bw’Uburayi batoye ku bwiganze ko Rusesabagina arekurwa
Next articleKigali- Brooklyn: Inzira y’ umusaraba Eric Bright Kayombayire yanyuzemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here