Home Amakuru Ntabwo tugenda nk‘abahumirije- PK

Ntabwo tugenda nk‘abahumirije- PK

0

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri yu wa 27 Mata, Perezida Paul Kagame yavuze ko, nubwo Corona Virus izatuma hahinduka ibintu byinshi mu mikorere no mu mitekerereze y’igihugu, ngo ntabwo bizahindura byose, kandi hari uburyo bwo gukoresha izindi nzira, kuko abanyarwanda batagenda nk‘abahumye.

Yagize ati “u Rwanda si ubwa mbere runyuze mu bihe bigoye, ariko buri gihe abantu baba bagomba kureka uko bitwara bitewe n’igihe igihugu kigezemo.“

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo kijyanye n’ubukungu bushobora kugabanuka cyane ndetse n’icyo leta yiteguye gufasha mu kubuzahura, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’amasesengurwa ari gukorwa, inama ya guverinoma izareba buri rwego uko rwafashwa, ariko bashingiye ku byihutirwa kurusha ibindi.

Ku kibazo cyo gufungura bimwe mu bikorwa,  n’ubundi perezida yashimangiye ko nyuma y’inama y’abagize guverinoma iteganyijwe kuba muri iyi minsi, ariho bazafata umwanzuro. Ati „Inama ya guverinoma izagena ibikwiye gufungurwa n’uburyo byakorwamo kugira ngo ubuzima bukomeze.“

Perezida Kagame akomeza avuga ko ibyo byose bizakorwa ariko hanarebwa uburyo ibintu bitasubira inyuma kugira ngo icyorezo kitiyongera.

Perezida Kagame kandi yanavuze ku muti uvura Corona virusi, bivugwa ko wagaragaye mu gihugu cya Madagascar, aho yabwiye abanyamakuru ko nawe yabyumvise, ariko agaragaza ko ari ugutegereza abantu bakareba aho ibintu bigana.

Ati” wahitamo kubyemera cyangwa ugahitamo kubanza kureba aho bigana, gusa twemera science (ubumenyi).”

Yongeyeho ati “Abanyarwanda bemera science cyangwa ubumenyi. Ntabwo bagendera ku ndagu, ubupfumu cyangwa ikindi cyose abantu bitekerereje.”

Perezida yavuze ko abanyarwanda barwanya Corona virus bakurikije ibyagezweho ku isi yose kandi bakurikije ibyo umryango w’abibumbye wita ku buzima (WHO) utangamo inama.

Muri iki kiganiro, perezida yagaragaraje ko nyuma y’itariki 30, hashobora gutangira gufungurwa ibikorwa bimwe na bimwe, harimo n’inganda.

Ndatimana Absalom na Mwiza Adelphine

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAgapfukamunwa ku mwanya wa mbere mu kurinda ikwirakwizwa rya CORONA Virusi
Next articleGen Nyamvumba yakuwe muri Guverinoma igitaraganya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here