Home Ubuzima Agapfukamunwa ku mwanya wa mbere mu kurinda ikwirakwizwa rya CORONA Virusi

Agapfukamunwa ku mwanya wa mbere mu kurinda ikwirakwizwa rya CORONA Virusi

0

Ibihugu birimo Ubushinwa n’Ubudage, byemera ko gukoresha agapfukamunwa neza, bigabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID 19 ku kigero cyo hejuru, ibi byanaba isomo ryiza ku banyarwanda.

Hashize iminsi mike u Rwanda rutangaje ingamba nshya zo kwambara agapfukamunwa ku bantu bose, nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubwandu bushya bwa corona virus.

Hari bamwe mu banyarwanda basa n’abatumva neza icyo cyemezo, cyane ko byafatwaga nk’aho kagenewe abaganga gusa.

Ikinyamakuru Intego cyambukije amaso hakurwa y’inyanja, mu rwego rwo kureba umusaruro w’agapfukamunwa mu kugabanya ubwandu bwa Corona virusi.

Bigaragara ko aho bakoresha udupfukamunwa neza, ubwandu bugenda bugabanuka.

Ku rubuga rw’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO, bagaragaza ko kwambara agapfukamunwa, ari imwe mu ntwaro ikomeye yo kurinda ikwirakwiza  rya COVID19, ariko bakemeza ko kwambara agapfukamunwa byonyine bidahagije, ko ahubwo abantu bagomba gukomeza gukurikiza andi mabwiriza y’ubwirinzi, harimo gusukura ibiganza no guhana intera hagati yabo.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko inganda zigomba gutangira gukora udupfukamunwa, kugira ngo tubonwe na buri muntu ku buryo bworoshye kandi buhendutse.

Zinatangaza ko impamvu bahinduye ingamba bari baratangaje mbere z’uko bitari ngombwa ko abantu bose batwambara, ngo byatewe n’aho babona COVI19 yerekeza.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yatangarije kuri Televisiyo y’igihugu ko buri muturarwanda arebwa n’icyemezo cyafashwe cyo kwambara agapfukamunwa mu rugo n’igihe asohotse.

Ati “Agapfukamunwa ubu ni intwaro ikomeye yo kurwanya Corona, kuko mu minsi iri imbere abantu nibasohoka bose batwambaye, bizatuma n’uwaba ufite amatembabuzi arimo covid19 atakanduza abandi”

Ubushinwa

Mu gihugu, bivugwa ko ariho hagaragaye bwa mbere icyorezo cya COVID19,  ngo bambara aka gapfukamunwa iyo basohotse gusa.

Cyakora, bari mu bihugu byashegeshwe cyane na Corona virus 19, ariko bakabasha kubyitwaramo neza, kuburyo imibare y’abandura n’abapfa yagabanutse cyane ndetse ugereranyije n’ibindi bihugu.

Daniel Nsengiyera, umunyarwanda wiga mu Bushinwa

Tuvugana n’umunyarwanda wiga muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga y’Ubushinwa Bwana  Daniel Nsengiyera, yavuze ko kwitwararika mu kwambara agapfukamunwa byatanze amahirwe ari hejuru ya 90% mu kwirinda kuyikwirakwiza, ariko ko mu busanzwe kwambara agapfukamunwa ari umuco mu bashinwa n’iyo COVID19 idahari.

Soma hano ku buryo burambuye ikiganiro twagiranye na Nsengiyera

Intego:  Ese aba Shinwa bambara mask (Agapfukamunwa) ryari kandi hehe?
Nsengiyera: Bitewe n’imiterere y’ikirere cy’ubushinwa, Abashinwa akenshi wasangaga bambaye mask na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiza, ariko bambaraga izibonetse zose bitewe n’uko umuntu ashaka kwirinda. Byaje kuba akarusho ubwo buri wese yagombaga kwambara mask mu rwego rwo kwirinda Covid-19, aha byabaye ngombwa ko buri wese ugiye hanze (ni ukuvuga asohotse iwe mu rugo) yambara mask yagenewe kurinda udukoko (Virus) harimo na Covid-19.

 Intego:  Ese bose barazambara? Abazambara ni nka bangahe ku ijana ugenekereje
Nsengiyera: Kuva Ubushinwa bwahura n’icyorezo cya Covid-19 umushinwa cyangwa umunyamahanga wese uhaba iyo asohotse iwe agomba kuba yambaye mask, ugereranije ni 99.9%.  Nkaseho ibi bice kubera ko bishoboka ko haba hari irengayobora, ubwo ndavuga cyane cyane mu mijyi dore ko aba Shinwa usanga bibera mu mijyi, mu byaro nta makuru ahagije mfite.

Intego:  Ese batangiye kuzambara ryari ukurikije igihe Corona yaziye?

Nsengiyera: Itangazo rikimara gutangwa, abantu bahise batangira kwambara mask zabugenewe, cyane ko ari bwo buryo bwa mbere bwabanje gukoreshwa, kandi bwatanze umusaruro ugaragarira buri wese. Nk’uko nabivuze haruguru, na mbere bari bamenyereye kuzambara, bakimara kumva ko Covid-19 yaje byabaye urwijyane.

Intego: Ese amabwiriza yo kwambara mask atangwa na bande? Leta cg abaturage baribwiriza?
Nsengiyera: Nyuma y’uko bigaragaye ko Mask ifite ubushobozi bwo kurinda covid-19 nibura ku kigero cya 95% nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi, abashinwa bamwe baribwirije ariko na leta igashyiraho akayo, gusa ntibyigeze bigorana kuko abaturage ubwabo babyumvaga cyane, Gusa iyo hagira ufatwa atayambaye yari kubihanirwa, ariko keretse uwaba adakunda amagara ye, kandi nkurikije urukundo bakundana hagati yabo usanga intero ari imwe kuri bose.

Intego: Ni iki ubona mask yafashije Ubushinwa, ku kigero kingana gute ugereranyije no gukaraba intoki cg guhana intera (social distancing.)?

Mask zagize akamaro kanini cyane hejuru ya 90%. Gukaraba intoki byo nta n’uwigeze abivugaho cyane hano mu bu Shinwa, ​gusa bashishikarizaga abantu gukaraba igihe bageze mu rugo mbere yo gukora ku bindi bintu bihasanzwe, no kwirinda gukorakora mu maso.

Gukaraba intoki byakurinda ku kigero cyo hasi cyane. Social distancing nayo nta byishi bayivuzeho, cyane ko aka gakoko kabasha kuguma mu kirere umwanya munini kandi kagasakara ahantu hanini, urumva ko gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi nabyo byakurinda ku kigero cyo hasi cyane.
Ku bwanjye umwanzuro mbona wafasha abantu kwirinda ni uko bakomeza gahunda ya guma mu rugo, ubundi usohotse nabwo ari uko biri ngombwa gusa akambara mask yabugenewe, ibasha kumurinda covid-19, ngira ngo amakuru agendanye n’izo masks araboneka no ku muryango w’abibumbye, ishami ryita ku buzima (WHO). Ibi bizagabanya ubwandu bushya byorohereze abaganga n’ abarwayi babashe kwitabwaho ku buryo buhagije, bizatuma kandi iki cyorezo gicika vuba

Ubudage

Mu Burayi, igihugu cyagerageje kwirinda na none ni Ubudage,

Muri iki gihugu, twaganiriye na Bwana Otto Muhs, yabwiye ikinyamakuru Intego ko bambara agapfukamunwa iyo bagiye guhaha mu masoko, mu gihe bari muri Autobus cyangwa mu gihe barimo kuganira n’abandi. Cyakora ntabwo bo batwambara igihe  bari mu rugo.

Muhs Otto E, Atuye mu majyaruguru y’Ubudage

Ati “twambara udupfukamunwa gusa iyo turi hanze, imbere mu nzu ntabwo bishoboka”

Avuga ko kubera imiterere y’imiturire yabo, akenshi iyo umuntu umwe muri appartement yanduye covid19, aba ashobora kwanduza n’abandi bose batuye muri iyo nyubako ku buryo bworoshye.

Muhs avuga kandi ko ubudage nk’igihugu gifite ama Leta 16 yose, buri leta cyangwa buri mugi ushobora gufata ingamba zawo mu kwirinda COVID19.

Ati “urugero nk’umujyi wa IENA muri leta ya Thuringe, nibo ba mbere basizeho itegeko ryo kwambara mask mu ruhame, kandi muri iyi minsi 14 ishize, nta bwandu bushya burahagaragara.”

Kuva ku itariki 27 Mata, ubu ni itegeko ko mu gihugu cy’Ubudage cyose abantu bagomba kwambara Mask, nk’uko byategetswe na Angel Merkel, chancelor w’iki gihugu.

Agira ati “Ubu twe aho dutuye, Mask yambarwa gusa mu ma Bus, muri Gari ya moshi (Train) no mu maduka kandi abantu bake bemerewe gusurana.

Akomeza avugako nubwo abacuruza ibiribwa bafunguye, abantu bategetswe guhana intera ingana na metero 50  mu gihe bari kuri restora cyangwa ku nzu zicuruza ibyo barya, bitaba ibyo ugacibwa amande agera ku ma Euros 400, ku mukiliya utabyubahirije.”

Mu ntara ya Baviere ho, ntimwererwe kuva mu nzu, kereka mugiye guhaha, mu kazi muri sport cyangwa kwa muganga kandi birabujijwe gusura inshuti zawe.

Abantu 2 nibo bemerewe kuba hamwe, nubwo yaba ari umuryango uba mu nzu imwe, abandi basiga metero imwe n’igice hagati yabo.

Mu gihe abantu bagiye guhaha, bagomba kuba bafite agatebo bahahiramo, nk’uko byemejwe na za guverinoma muri iki gihugu.

Niba abantu batubahiriza uburyo bwo guhana intera, ibihano bikomeye birabateganyirijwe.

Muhs ati “Abadage bafite ikinyabupfura, ku buryo 85% bubaha amabwiriza bahabwa, naho 90% birateganywa ko bazambara mask niba ambwiriza akomeje kubibasaba.”

Akomeza atubwira ko cyakora hari abantu bamwe batumva impamvu zo kwambara mask,  bishobora kuzafata igihe ngo babyumve. Gusa bazi ko COVID19, ikwirakwirwa n’uducandwe dusohoka uyifite akoroye cyangwa avuze, bityo mask ikaba yafasha cyane mu kwirinda no kurinda abandi.

Kwambara Agapfukamunwa cyangwa Mask rero, niba byarakoze ndetse bigatanga umusaruro mu bihugu bimwe na bimwe, nta kabuza ko no mu Rwanda, abaturage nibakurikiza neza amabwiriza yo kukambara, Covid 19 izacika intege.

M Louise Uwizeyimana

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbabyeyi barasaba ko hashyirwaho gahunda itomoye yo kwigishiriza kuri Radio
Next articleNtabwo tugenda nk‘abahumirije- PK

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here