Home Uburezi Ababyeyi barasaba ko hashyirwaho gahunda itomoye yo kwigishiriza kuri Radio

Ababyeyi barasaba ko hashyirwaho gahunda itomoye yo kwigishiriza kuri Radio

0

Ababyeyi n’abanyeshuri baganiriye n’ikinyamakuru INTEGO bavuga ko nubwo ari gahunda nziza ariko basanga ikwiye kunozwa cyane, bagaragaza imbogamizi y’uko batabasha kumenya gahunda ihamye y’uko amasomo atangwa, bityo abana babashe kuyakurikira.

Ibi babigaragaje nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CORONA Virusi, ari nayo mpamvu ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije  mu kigo cy’uburezi REB, batangije gahunda yo gukomeza kwigisha abanyeshyuri bari mu ngo zabo, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Radio na televiziyo.

Ababyeyi twaganiriye bafite abana badahuje imyaka, bavuga ko uretse kuba ari amasomo yigishwa mwarimu avuduka, asa n’utanguranwa n’amasaha, ngo ni nka tombora kugira ngo umunyeshuri ahuze n’isomo rijyanye n’icyiciro yigamo.  Bagira ati “ntitumenya igihe isomo runaka rizatambukira”

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye witegura gukora ikizamini cy’icyiciro cya mbere, nawe utuye i Gikondo aragira ati “bajye baduha gahunda y’icyumweru, tube twanateguye ibitabo dusanganywe, dukomerezeho, kuko twe turitegura ibizamini.”

Ku bijyanye n’iki kibazo, umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Irene Ndayambaje, nawe yemeza ko nta gahunda ihari, ishobora gutuma abana bamenya icyo bari bwige n’isaha bari bwigireho ariko ko mu gihe umwana yacitswe isomo kuri radiyo imwe, ashobora gufungura indi radiyo akaba yakurikira iryo somo, dore ko kugeza Radio na Televiziyo by’igihugu, Radiyo na Televiziyo 10 ndetse na Radio Mariya Rwanda arizo ziri kunyuzwaho ayo masomo.

 

Dr Irene yagize ati ” ubu buryo  ni uburyo udasanzwe, nta n’ubwo ari uuryo uvuga ngo ingengabihe yo kuvuga ngo ku wa mbere kuwa kabiri ku wa gatatu wa mugani mwarimu araza kuri iyi saha avemo haze undi mwarimu.”

Arongera ati “ni uburyo budakurikiza ya gahunda isanzwe nyirizina”

Umuyobozi wa REB avuga kandi ko icyorezo cya Corona virusi 19 nikirangira, ayo masomo azasubirwamo mu mashuri, ariko abana bayakurikiye muri ubu buryo bw’iya kure bakazagira akarusho kurusha abandi kuko bizaba bimeze nko gusubiramo.

Hari abakurikiranira hafi uburezi bwo mu Rwanda basanga iyi gahunda yo kwigishiriza abana kuri Radio na Televiziyo, izatanga umusaruro mu gihe kitari icya vuba aha.

Bwana Stanslas Mbarushimana ni umwe mu barezi wadutangarije ko Minisiteri y’uburezi idakwiye kwitega umusaruro ushimishije kubera ko imihini mishya itera amabavu.

Ati “bizasaba igihe kinini, abana bakabanza kumenyerezwa no gukundishwa kwiga muri ubu buryo bw’iya kure, umusaruro ukazatangira kuboneka mu bihe biri imbere cyangwa nyuma ya generation (jenerasiyo )nk’ebyiri.”

Ibi kandi bisa n’ibyakomojweho na Dr Ndayambaje, aho yatangaje ko nubwo gahunda ari nshya, ariko izagenda itera imbere kuburyo abana bayikoresha bakiri bato, bizaborohera mu gihe bashaka kujya kwiga mu mashuri yo mu mahanga nko mu bihugu ya Asiya cyangwa Ubuhinde, bidasaba abanyeshuri kujya kwicarayo, ahubwo bazajya bahita bakoresha uburyo bw’iya kure kuko bazaba barabutojwe.

Ariko, hari n’abishimira iyi ntambwe yatewe kuko ari uburyo bufasha abana kugira ubumenyi bunguka muri ibi bihe bya guma mu rugo.

Nsabimana utuye i Gikondo, afite abana babiri biga, yagize ati “ibi bidufasha gushyiraho abana igitsure, ubereka ko abandi babigeze kure, kandi abana barabyumva bagakurikira.”

Yagunda yo kwigishiriza ku ikoranabuhanga abanyeshuri bari mu ngo zabo irakomeje, ndetse ntibiramenyekana igihe bizahagararira kuko Leta y’u Rwanda iherutse kongera igihe cyo kuguma mu ngo kugera tariki ya 30 Mata 2020.

Bigaragara ko hanakomejwe ingamba zo kurwanya ikwirakwiza indwara ya Corona Virus, kuko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata, Minisitiri w’ubuzima yatangaje ko abantu bose basabwa kwambara udupfukamunwa baba bari mu ngo zabo ndetse no hanze.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcukurwa rya Peteroli ryahagurukiwe
Next articleAgapfukamunwa ku mwanya wa mbere mu kurinda ikwirakwizwa rya CORONA Virusi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here