Home Uncategorized Icukurwa rya Peteroli ryahagurukiwe

Icukurwa rya Peteroli ryahagurukiwe

0
ibyuka byoherezwa mu kirere bigira ingaruka mbi ku bidukikije (foto net)

Ibigo n’imiryango itandukanye uhereye kuri Banki y’Isi kugeza kuri Banki y’Iburayi yo gutsura amajyambere, ntibikitaye ku gushyigikira icukurwa rya peteroli n’ibindi bifitanye isano nayo.

Igitangazamakuru Wire.com gitangaza ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo icukurwa rya peteroli n’ibindi bifitanye isano (fossil fuels) bihagarikwe kugira ngo harwanywe ihindagurika ry’ibihe, bityo peteroli igasimbuzwa ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’umuyaga.

 

Ubu hari impungenge ko n’abashoramari bashobora gucika intege, bityo icukura rya peteroli n’ibiyikomokaho bikagabanuka. Blackrock nk’ikigo cy’ishoramari gikomeye ku isi gifite amadolari akabakaba miliyari ibiumbi 7 muri iryo shoramari, hamwe na Banki yitwa Royal Bank of Scotland bavuze ko bagiye guhagarika bene iryo shoramari.

Guhangana n’ibura ry’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi

Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’i bihugu byohereza peteroli mu mahanga OPEC Mohammad Bankindo yagize ati “Ntabwo twakomeza gahunda yo gukuraho ikoresha rya peteroli n’ibifitanye isano nayo muri Afurika, mbere yuko dukemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.” Akomeza avuga ko abantu bakabakaba miliyari 3 ku isi batagira ibyo bacana, kandi ihame nuko nta muntu ugomba gusigara inyuma.

Muri Afurika bibiri bya gatatu (2/3) by’abaturage bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bangana na miliyoni 620 ntibagira umuriro  w’amashanyarazi. Ikindi kibabaje kurushaho nuko uwo mubare ushobora kuziyongera.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu kigaragaza ko muri 2040 abagera kuri 75% by’abazaba batuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bazaba batagira umuriro w’amashanyarazi. Kubera ubwiyongere bw’abaturage budahwanye n’ibikorwaremezo.

Bankindo yagi ati “Nk’uko nigeze kwandika mu gitabo cyanjye cyasohotse muri 2019, kubaho nta muriro w’amashanyarazi birakabije cyane.” Avuga ko bituma abantu batagira ubuvuzi bugezweho, kandi bigatuma bagira ibyago byo kuba bahumanywa n’umwuka wanduye, kubera gucana mu nzu ibitanga ingufu biba bitujuje ubuziranenge.

Ikindi kandi, nuko bitiza umurindi ubukene, bikanatuma ubukungu budindira. Ubucuruzi, inganda n’amashuri bikenera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bitere imbere. Ati “Nizera ntashidikanya ko amahirwe y’umugabane wacu mu nzira y’amajyambere ari uburyo bwiza bwo gukuraho  inzitizi zo kutagira umuriro w’amashanyarazi hakoreshwa neza umutungo kamere wa gaze karemano uyu mugabane wibitseho, aho kugira ngo iyi gaze yoherezwa mu mahanga kuyigurishayo.”

Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2017, Umugabane wa Afurika wari ufite gaze ingana na metero kibe miliayari 503,3. Gaze karemano ishobora gukoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi, irahari, kandi ntivamo gaze karubone nyinshi nka mazutu cyangwa amakara acukurwa (coal)  kandi ntabwo ihenda.

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgiciro cya kotegisi kibangamiye isuku y’abagore
Next articleAbabyeyi barasaba ko hashyirwaho gahunda itomoye yo kwigishiriza kuri Radio

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here