Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yagize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uherutse kwirukanwa ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.
Mu cyumweru gishize, Amade Miquidade yirukanwe ku mirimo ye nyuma yiminsi ibiri asimburwa na minisitiri w’imbere mu gihugu w’umugore, Arsenia Massingue,
Mbere yo kwirukanwa, yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano bahanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu karere kibasiwe n’ibitero bya by’intagondwaz’abayisilamu mu myaka itatu ishize.
Ubu azaba ahagarariye Mozambique mu gihugu gisanzwe gifitanye ubucuti budasanzwe nayo kuko cyatanze ingabo zifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado.
Muri Nyakanga, u Rwanda rwohereje ingabo zigera ku 1.000 muri Mozambike kugira ngo zifashe guverinoma kurwanya abo barwanyi.