By Uwase Jeanette
Bwana Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bamaze kubikirwa imbehe kubera amakosa bakurikiranweho.
Nk’uko itangazo rya minisitiri w’Intebe ryabigaragaje, aba bagabo bombi bahagaritswe na perezida by’agateganyo, kugira ngo amaperereza akomeza.
Iri tangazo ritagaragaza ibyo bakurikiranweho, ryenda gusa n’iriheruka gusohoka naryo ryirukana uwari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Bwana Nyamvumba Patrick, nawe ryavugaga ko ari gukorwaho amaperereza.
Facebook Comments Box