Umugabo wo muri Tanzaniya witegura gupfa yatunguye abantu ubwo yiyubakiraga imva ye azashyingurwamo akayubaka muhenze atarapfa.
Patrick Kimaro w’imyaka 59, avuga ko umuryango we ugenda wemera buhoro buhoro icyemezo cye, n’ubwo hari abandi baturage babona ko afite ikibazo cyo mu mutwe.
Abayobozi gakondo bo mu bwoko bwa Bwana Kimaro mu Karere ka Kilimanjaro bavuga ko imva idakwiye gucukurwa mu rwego rwo gutegereza urupfu kandi ko itagomba kugumaho igihe kirekire nta umuntu ushyinguwemo.
Bwana Kimaro usanzwe ari umupolisi, yabwiye itangazamakuru ko yatangiye kubaka imva ye muri Mutarama kugira ngo umuryango we utazamuatakazaho amafaranga menshi mu gihe cyo kumushyingura.
yagize ati: “Kuba ndi umwana w’imfura, nagize ikibazo cyo gushyingura ababyeyi banjye igihe bapfaga, byarangoraga… ni cyo cyatumye mfata icyemezo cyo kwiyubakira imva kugirango aban abanjye batazaca mu bibazo by kunshyingura nk’ibyo naciyemo nshyingura ababyeyi banjye.”
Bwana Kimaroavuga ko nyuma yo kuzuzza iyi mva ubu igikurikiyeho ari ugushaka uko yakoresha isanduku nayo ikaba ihari.
Arateganya no gufata ubwishingizi ku mva ye mugihe habaye ibyago bidasanzwe nk’umwuzure ushobora kubisenya.
Gutegura no gutunganya iyi mvabyatwaye uyu mupolisi ibihumbi 3 by’amadolari ni ukuvuga arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abashinzwe umutekano w’urugo rwa Kimaro bavuga ko nta bashyitsi bakigera muri uru rugo kuva hakuzuramo imva ya nyirwarwo.
Bamwe mu bagize umuryango we ariko bamenyereye iyi mva ndetse banicara hafi yayo baganira.