Home Politike Dosiye y’indege ya Perezida Habyarimana ntizongera kuvugwaho mu nkiko zo mu Bufaransa

Dosiye y’indege ya Perezida Habyarimana ntizongera kuvugwaho mu nkiko zo mu Bufaransa

0

Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa, rumaze kwanzura ko rufunze   burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.

Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.

Umwanzuro w’Urukiko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.

Rwashimangiye ahubwo ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.

Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmupolisi yatunguye bantu yiyubakira imva azashyingurwamo ihenze
Next articleAmabuye y’agaciro yaburiye muri Polisi none babuze ubutabera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here