Kuri uyu wa mbere, Guverinoma y’Uburusiya yemeje urutonde rw’ibihugu, intara n’ibigo bikomeye by’abanzi barwo.
Urutonde ruriho Amerika na Kanada, ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza (harimo Jersey, Anguilla, Ibirwa bya Virginie y’Ubwongereza, Gibraltar), Ukraine, Montenegro, Ubusuwisi, Alubaniya, Andorra, Isilande, Liechtenstein, Monaco, Noruveje, San Marino, Macedonia y’amajyaruguru, n’Ubuyapani, Koreya y’Epfo, Australia, Micronésie, Nouvelle-Zélande, Singapuru, na Tayiwani (ifatwa nk’ubutaka bw’Ubushinwa).
Ibihugu n’uturere bivugwa kuri uru rutonde byashyizweho hagendewe ku kuba byarashyigikiye ibihano byafatiwe Uburusiya nyuma yo gutera igihugu cya Ulraine.
N’ubwo hari n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika byavuze ko bidshyigikiye intambara y’Uburusiya mu gihugu cya Ukraine byo ntaho bihuriye n’ibihano iki Gihugu cyafatiwe.
Leta y’Ubushinwa ivuga ko umuturage wayo cyangwa leta ubwayo n’ibigo bitandukanye biri mu Burusiya byari bifitiwe ideni na kimwe mu bihugu cyangwa intara ziri kuri uru rutonde rw’abanzi agombwa kwishyurwa mu buryo bwa kashi (amafaranga mu ntoki nta koranabuhanga.)