Home Amakuru Kenya: Akavuyo k’abamotari kabakumbuje abamotari b’i Kigali

Kenya: Akavuyo k’abamotari kabakumbuje abamotari b’i Kigali

0

Abanya Kenya bo mu murwa mukuru Nairobi babyukiye mu myigaragambyo yakozwe mu ituze bamagana ihohoterwa ryakorewe umugore wari mu madoka arikorewe n’abamotari. Iby’abamotari bavuga ko bakorera mu kavuyo ntibafatwe nibyo byatumye biyibutsa uko abamotari b’i Kigali bakora bifuza bene iyo mikorere.

Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga agaragaza abamotari bari gushaka gukorakora umugore wari witwaye mu modoka ye nawe ari gutabaza asaba ubufasha. Aya mashusho niyo yateye abaturage ba Nairobi umujinya babyukira mu muhanda bamagana imikorere nk’iyi y’abamotari.

Polisi y’iki gihugu ivuga ko imaze guta muri yombi abamotari 16 bakekwaho iki cyaha cy’ihohoterwa rishingiye kugitsina. Bwana Bruno Isohi Shioso, umuyobozi wa polisi ya Kenya nawe avuga ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa muri ibi bihe isi yateye imbere mu kurwanya ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abamotari bo mu Rwanda isomo muri Kenya

Imikorere y’abamotari bo muri Kenya yongeye kunengwa n’ibinyamakuru n’abasesenguzi bo muri iki gihugu bavuga ko ikwiye guhinduka. Mu nkuru y’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya ivuga ko imikorere y’abamotari bo mu Rwanda aribwo buryo bukwiye gukoreshwa muri Kenya.

Muri iyi nkuru bagaragaza ibyiza bitandukanye ku mikorere y’abamotari bo mu Rwanda birimo kudatendeka abantu. Moto yo mu Rwanda itwara umuntu umwe utarenga mu gihe iyo muri Kenya itwara abantu bose bashoboye kuyicaraho.

Ubwirinzi bw’umumotari n’uwo atwaye. Iki kinyamakuru kivuga ko mu Rwanda umumotari n’uwo atwaye kwambara kasike ari itegeko ko ntawahirahira kujya mu muhanda atayifite.

Ikindi iki kinyamakuru kibukije abanyakenya ni ugukorera mu makoperative kw’abamotari bo mu Rwanda, ibi bifasha abamotari kumenyekana kuko ku myenda baba bambaye haba hariho ibirango bya koperative abarizwamo, numero z’umumotari n;iza koperative. ibi bifasha izi koperative, abagenzi mu mikoranire na polisi.

Iki kinyamakuru cyashimangiye ko abamotari bose bishyurwa bakoresheje ikoranabuhanga n’ubwo bitarakunda neza nk’umuntu uri mu Rwanda ubizi.

Ibi byose nibyo iki kinyamakuru cyashingiyeho kivuga ko leta ya Kenya ikopeye imikorere y’abamotari bo mu Rwanda aribyo byaca imikorere mibi y’abatwara moto muri iki Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yasezeye mu Gisirikare
Next articleNdimbati arashinjwa kubyarana impanga n’umwana w’imyaka 17 w’i Nyaruguru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here