Home Amakuru Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yasezeye mu Gisirikare

Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yasezeye mu Gisirikare

0

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko yasezeye mu gisirikare yari amazemo imyaka irenga 28.

Gen Muhoozi, w’imyaka 47 y’amavko yari asanzwe akuriye abasirikare barwanira ku butaka mu Gihugu cya Uganda yakozemo imirimo myinshi muri iki gisirirkare irimo gukurira umutwe wa Special force n’indi.

Yakoze imyitozo itandukanye imbere mu gihugu no hanze yaho.

Muhoozi abicishije ku mbugankoranyambaga yashimiye abo bakoranye mu gisirikare n’abamufashije avuga ko agisezeyemo kuri uyu munsi.

Gen Muhoozi, wari umaze iminsi avugwa cyane mu bikorwa bya politiki mu Rwanda no muri Uganda kubera uruhare rwe mu gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi wari umaze imyaka myinshi ufunzwe.

Mu mwaka wi 2013 nibwo hatangiye kuvugwa urugendo rwa Muhoozi muri politiki, icyo gihe Gen David Sejusa Tinyefuza, yanditse urwandiko rurerure avuga ko Perezida Museveni afite gahunda y’uko azasimburwa n’umwana we ku mwanya w’umukuru w’Igihugu. muri iyi baruwa uyu mujenerali yanditse avuga ko abasirikare benshi bitandukanyije n’uyu mugambi wa perezida Museveni bahuye n’ibibazo bikomeye.

Nyuma yo gutangaza ko asezeye mu gisirikare ntakindi aratangaza cyaho agiye kwerekeza ubuzima bwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRooftop and balcony gardens of Cairo
Next articleKenya: Akavuyo k’abamotari kabakumbuje abamotari b’i Kigali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here