U Rwanda nirwo rwatorewe kuyobora ibigo bifite inshingano zo kurwanya ruswa mu bihugu umunani bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. East African Association of
Anti-Corruption Authorities
U Rwego rw’umuvunyi rufite inshingano zo kurwanya ruswa mu Rwanda, nirwo rwatorewe izi nshingano mu nama ihuza ibyo bigo byo mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Burundi, Uganda, Djibouti, Ethiopia na Sudan y’epfo, bifite inshingano zo kurwanya ruswa.
U Rwanda rwatorewe iyi manda y’imyaka ibiri rusimbuye igihugu cya Sudani y’epfo kirangije manda yacyo y’imayaka 2.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, niwe wari witabiriye iyi nama yatangiye kuwa 13 kugeza kuri uyu wa 17 Werurwe, mu mujyi wa Nairobi.
Urwanda rugiye kuyobora ibi bihugu arirwo ruri imbere mu kurwanya ruswa kuko arirwo ruza imbere ku rutonde ngaruka mwaka rugaragaza uko ibihugu by’isi bihagaze mu kurwanya ruswa, Corruptions Perception Index 2021,