Home Amakuru Urubanza rw’Ubwongereza ku kohereza abimukira mu Rwanda ruri gusozwa

Urubanza rw’Ubwongereza ku kohereza abimukira mu Rwanda ruri gusozwa

0

Abasaba ubuhungiro bambuka umuhora wa Channel (La Manche) wo mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bageze mu Bwongereza, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Muri iki cyiciro cy’urubanza mu rukiko rukuru rw’Ubwongereza kuri gahunda yateje impaka ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo kohereza mu Rwanda abo basaba ubuhungiro, abayirwanya bavuga ko icyo gihe kinyuranyije n’amategeko kandi ko kitarimo gushyira mu gaciro.

Umuryango ukora ubugiraneza, Asylum Aid, wavuze ko iyo gahunda yima abantu amahirwe arimo gushyira mu gaciro yo kwisobanura.

Ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko icyo gihe kirambuye mu by’ukuri cyatuma abimukira ahubwo bagira igihe cyo gutanga ingingo zabo zose.

Nta ndege ijyanye abimukira mu Rwanda yari yahaguruka mu Bwongereza – kandi ntayizahaguruka mbere yuko harangira uru rubanza rw’urusobe kandi rwo ku rwego rwo hejuru.

Mu kwezi gushize kwa cyenda, urukiko rukuru rwumvise ingingo mu gihe cy’iminsi itanu ku kumenya niba leta y’Ubwongereza hari ububasha ifite bwo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, mu gihe baba baraje mu Bwongereza bavuye mu gihugu gitekanye, nk’Ubufaransa.

Abacamanza barimo no kwiga ku mpungenge z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) no kumenya niba Ubwongereza bushobora guha abategetsi b’u Rwanda amakuru bwite y’abimukira.

Mu iburanisha ryo ku wa kane mu rukiko rukuru rw’Ubwongereza, abanyamategeko bunganira umuryango Asylum Aid bavuze ko abimukira badashobora kumvwa mu buryo bushyize mu gaciro muri iyo ngengabihe yihutishijwe yo kubashyira ku rutonde rw’abajya mu ndege.

Nyuma y’ibazwa ry’ibanze ryo mu mujyi wa Kent mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza, abimukira bazahabwa “itangazo rimenyesha ubushake” bwuko barimo guteganywa koherezwa mu Rwanda.

Nuko babe bafite iminsi irindwi yo gutanga impamvu yo kuguma mu Bwongereza – kandi mu gihe nyuma yaho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifashe icyemezo cyuko ahubwo boherezwa mu Rwanda, bazaba bafite iyindi minsi itanu yo kuba bamenyeshejwe itariki indege ibajyanye izagendera.

Mu iburanisha, Charlotte Kilroy KC, wunganira uwo muryango w’ubugiraneza, yakomeje gushyamirana na Lord Justice Lewis, umwe mu bacamanza babiri barimo kuburanisha uru rubanza.

Umucamanza Lord Justice Lewis yakomeje kugenda asaba uwo munyamategeko gusobanura impamvu iminsi irindwi idakwiye mu rwego rw’imikorere cyangwa ikaba inyuranyije n’amategeko.

Cyane ko icyo umwimukira asabwa gusa ari ukubwira abategetsi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu impamvu atasabye ubuhungiro mu kindi gihugu cy’i Burayi.

No gusobanura impamvu acyeneye ubufasha cyane kuburyo atakoherezwa mu Rwanda cyangwa gusobanura niba afite indi mpamvu yo kuguma mu Bwongereza.

Umucamanza yagize ati: “Niba baje mu bwato cyangwa mu ikamyo, ukuri ni uko akenshi bazashobora gusobanura ibihugu banyuzemo. Ntibafite amahirwe yose ashoboka [yo kwisobanura]?

Umunyamategeko Kilroy yasubije ati: “Ntabwo ari ahantu banyuze gusa ahubwo impamvu zihariye [bashobora kuba bafite].

“Bacyeneye kugira umunyamategeko kugira ngo basobanure neza ubwoko bw’ibibazo bishobora kuba impamvu zihariye.

“Ibazwa ni rigufi kandi [batagiriwe inama neza] ntibaba basobanukiwe igishobora kuba impamvu zihariye”.

Itsinda rya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko igihe cyo hasi gishoboka cy’iminsi irindwi kizaba “gihagije” kuri benshi.

Iryo tsinda rivuga ko abandi na bo bazongererwa igihe kugira ngo bagaragaze ibibazo abategetsi bakwiye gusuzuma mu buryo bwihariye kurushaho.

Mu nyandiko yagejeje ku rukiko, umunyamategeko Edward Brown KC wunganira leta y’Ubwongereza, yagize ati: “Ntabwo ari igikorwa ‘cyihutishijwe’.

“Ni igikorwa kigamije kumenya, nta gucyerererwa, ikibazo cy’ishingiro ry’ubusabe no kuba bishoboka koherezwa mu Rwanda, mu gihe hatangwa amahirwe ahagije ku muntu yo kubona abamwunganira”.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatanu. Abacamanza bitezwe gutanga umwanzuro mu byumweru biri imbere kuri iyi gahunda yose yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Birashoboka cyane ko umwanzuro wabo uzahita ujuririrwa n’uruhande ruzaba rwatsinzwe – bivuze ko nta ndege ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro izahaguruka mu Bwongereza muri uyu mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarongi: kubuza hotel kwakira abatikwije n’abasinzi byakuruye impaka
Next articleIbirego biregerwa ubushinjacyaha byikubye inshuro nyinshi ntibwongerwa abakozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here