Ku wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, yatanze amabwiriza amakipe yose agomba kuzubahiriza mbere y’uko hasubukurwa amarushanwa yose.
Kuri aya mabwriza yatanzwe, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza impungenge zishimgiye ku mikoro, aho amakipe azajya aba asabwa amafaranga atari munsi ya Miliyoni kuri buri mukino, mu gihe kandi abafana batazaba bemerewe kwinjira ku kibuga.
Dore amwe muri ayo mabwiriza
Ikipe igomba gupimisha abakinnyi n’abandi bagize ubuyobozi bwayo barimo abatoza, abaganga n’abandi, bigakorwa iminsi itatu mbere y’uko imyitozo itangira, ndetse bakongera gupimwa iminsi itatu mbere y’uko amarushanwa asubukurwa.
Igihe amakipe yose azaba yamenyeshejwe igihe imyitozo izaba isubukuwe, abakinnyi n’abatoza bagomba kuzajya baba ahantu hamwe, hagira umukinnyi uhava, akazapimwa bundi bushya igihe cyose azagarukira. Ikipe yakiriye umukino, igomba gupimisha abakinnyi, abatoza, abashinzwe umutekano wo ku bibuga, abatoragura imipira, ndetse n’abandi bantu bose bakenerwa ku kibuga kugira ngo umukino ube.
Ku bijyanye n’abasifuzi, nabo barasabwa kwipimisha iminsi itatu mbere y’umukino, hagira usanganwa Coronavirus agahita asimbuzwa undi hakiri kare.
Amakipe arasabwa ibi nubwo kugeza ubu igipimo ku muntu umwe wipimisha Coronavirus ku giti cye, yishyura amadolari 50 angana n’ibihumbi hafi 50 Frws, bivuze ko byibura buri kipe igomba gupimisha abakinnyi inshuro ebyiri mbere yo gusubukura imikino.
Mporebuke Noel