Home Politike DRC: Joseph Kabila Kabange wahoze ari peresida yagizwe senateri

DRC: Joseph Kabila Kabange wahoze ari peresida yagizwe senateri

0

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangiye imirimo ye nk’umusenateri.

Uyu mwanya yagiyeho awemererwa n’itegekoshinga ryemerera uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuba umusenateri ubuzima bwose.

Ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi hariho guhanganira ubutegetsi hagati y’uruhande rwa Joseph Kabila na Perezida wamusimbuye Félix Tshisekedi.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2020, inteko ishingamategeko yemeje Ronsard Malonda wo ku ruhande rwa Kabila nka perezida wa komisiyo y’amatora, bitera imyigaragambyo.

Kugeza ubu Perezida wa Repubulika wagombaga kwemeza Ronsard Malonda kuri uwo mwanya, ariko nawe ntarabikora.

Kuba Senateri kwa Kabila bisobanuye iki?

Tariki ya 13 Nzeri 2020 ku cyumweru, ihuriro ry’amashyaka Front Commun pour le Congo (FCC) rya Joseph Kabila, ryakoze inama idasanzwe kuri ibi bibazo initabirwa na Kabila ubwe.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuba Bwana Kabila yahise aza muri sena bivuze byinshi ku kibazo cyabaye kuri perezida wa komisiyo y’amatora, binajyanye n’impaka ziriho z’uburyo perezida wa Repubulika akwiye kujya atorwa muri DR Congo.

Ni iki kigambiriwe?

Inteko ishingamategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n’itegeko ry’amatora rusange azaba mu 2023. FCC ifite benshi mu bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi na guverinoma z’intara, irifuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n’abahagarariye abaturage.

Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora no guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

Nyuma yo gutorwa kwa Perezida Tshisekedi, uruhande rwe n’uruhande rwa FCC bamaze amezi arenga atandatu batarumvikana ku bagize guverinoma kugeza mu kwezi kwa karindwi mu 2019.

Izi mpande n’ubu ntiziri kumvikana ku buryo umukuru w’igihugu azatorwa, no k’ukuriye komisiyo y’igihugu y’amatora wagenwe n’inteko ishingamategeko. Umunyamakuru wa BBC avuga ko izi ari zimwe mu mpamvu zishobora kuba zigaruye Joseph Kabila mu ruhando rwa politiki y’ahabona.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwa mbere abantu 180 bakiriye Corona Virusi umunsi umwe mu Rwanda
Next articleFerwafa yashyizeho amabwiriza akaze ku makipe mbere y’uko imikino isubukurwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here