Home Amakuru Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UN ku kibazo cya Congo

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UN ku kibazo cya Congo

0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko yagiranye ikiganiro “cyiza” (kuri telefone) n’umunyamabanga mukuru w’umurynago w’abibumbye António Guterres ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu butumwa yatangaje kuri twitter mu ijoro ryo ku cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko “uburyo n’ubushobozi bwo guhosha …no gucyemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w’i Nairobi, Luanda n’undi muhate w’amahanga!”

Ati: “Ni ahacu kwiyemeza kuwushyira mu bikorwa!!!”

Umutwe wa M23 uvuga ko ushaka kugirana ibiganiro na leta ya Congo kandi ukayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano uvuga ko bagiranye mbere.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n'”umutwe w’iterabwoba”, igashinja u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”. U Rwanda na M23 bihakana gukorana.

Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru Goma.

Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba mucye mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

Mu butumwa yatangaje kuri twitter, basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, bakubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.

Hagati aho, leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n’icyemezo cya leta ya DR Congo cyo kwirukana Ambasaderi wayo muri icyo gihugu Vincent Karega.

Inama nkuru y’umutekano ya DR Congo yateranye ku wa gatandatu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yasabye guverinoma guha Ambasaderi Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Iyo nama yatanze impamvu zirimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko abashinzwe umutekano ku mupaka bakomeje kuba maso, mu gihe ikurikirana uko ibintu birimo gufata indi ntera muri Congo.

Ivuga ko ihangayikishijwe by’umwihariko n’imikoranire itemewe y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR, urwanya leta y’u Rwanda.

Congo ihakana ivuga ko idakorana na FDLR.

Mu nama y’inteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko imikoranire ivugwa hagati y’abategetsi bamwe ba Congo na FDLR ari “urwitwazo” rwa leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

Yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmbasaderi w’u Rwanda muri Congo yahawe amasaha 48 yo kuhava
Next articleBrazil: Lula yagarutse ku butegetsi avuye muri gereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here