Uyu munsi (ku cyumweru) umutwe w’abatalibani watangaje ko abahungu n’abakobwa batemeewe kwigira hamwe mu mashuru makuru na kaminuza z’iki gihugu, Abatalibani basobanura ko kuvanga ibitsina mu bigo by’amashuri ari “bitemewe muri Islam” bikaba binavuguruza indangagaciro gakondo z’igihugu.
Minisitiri w’Amashuri Makuru, Sheikh Abdul-Baqi Haqqani, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi (ku cyumweru) yagize ati: “Kuvanga ibitsina mu bigo by’amashuri binyuranyije n’amahame ya Islamu, kimwe n’indangagaciro za Leta ndetse yacu n’imigenzo y’Abanyafganistan, “nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abadage bibitangaza.
Haqqani yongeyeho ko niba kaminuza zifite ubushobozi, ibigo (by’abakobwa n’ibyabahungu) bigomba gutandukana, kandi niba bidashoboka, kaminuza zigomba gushyiraho ubundi buryo bwo kwiga cyangwa gutandukanya abagabo n’abagore mu byumba by’amashuri.
Yavuze ko uyu mutwe ushaka gushyiraho abarimu b’abakobwa n’abagore, ariko nibabura, abagabo bazemererwa kwigisha abanyeshuri b’abakobwa igihe cyose amasomo azaba akurikiza amategeko ya Shariya.
Bizaba itegeko kandi kwambara imyenda bikwije. Haqqani yasobanuye ko abarwanashyaka barwanye imyaka 20 kugira ngo bashyireho “ubutegetsi bwa kisilamu.” Twibuke ko ku butegetsi bwa “Abatalibani” kuva 1996 kugeza 2001, uyu mutwe wakoresheje amategeko akomeye abuza abagore n’abakobwa kujya ku ishuri