Home Ubutabera Minisitiri Bayisenge yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kurinda abana inda zitateguwe

Minisitiri Bayisenge yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kurinda abana inda zitateguwe

0

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, igaragaza ko ari uruhare rwa buri wese by’umwihariko ababyeyi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no gukumira inda zitatuguwe ziterwa abangavu .

Ni inama ijyanye no Kwizihiza amasezerano nyafurika ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa yasinyiwe i Maputo muri  Mozambique mu 2003, umunsi wijihijwe ku nshuro ya 18 ku rwego rwa Afurika.

Uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo nama, avuga ko abana b’abakobwa b’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato akenshi bishingiye ku mibereho n’ubumenyi buke.

Abateraniye muri iyo nama barimo umuyobozi w’ikigo giharanira uburanganzira bwa muntu kigakora n’ubushakashatsi, Dr  Tom Mulisa  uvuga ko kugeza ubu hari ahakigaragara imbogamizi ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, bityo ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kurirwanya binyuze mu bukangurambaga, no kwigisha abantu kumenya uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa Isange One Stop Center, ibigo bifasha abahuye n’ihohoterwa akaba anakorera mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Mukandahiro Jeanne D’Arc  avuga ko kuri ubu u Rwanda rumaze gutera inambwe mu gufasha abahuye n’ihohoterwa iyo bageze mu bigo bya Isange One stop Center, haba mu buvuzi no kubona ubutabera.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yagaragaje ko n’ubwo ababyeyi akenshi baba bahugiye mu mirimo igamije gushakira imibereho umuryango, ariko badakwiye kwibagirwa inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa no gutinyuka kubigisha ku buzima bw’imyororokere, n’uruhare rwabo mu kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu, ibintu binagira ingaruka ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Yemeza ko ari uruhare rwa buri wese mu kurirwanya.

Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), ya 2021 igaragaza ko ku isi nibura bizafata imyaka 135,6 mu kuziba icyuho kikigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore nábagabo, isi nikomeza kugendera ku muvuduko iriho kuri ubu, ibintu bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Gusa ariko u Rwanda bitewe na gahunda zitandukanye rwashyizeho rwashyizwe ku mwanya wa 7 ku isi  mu bihugu birimo kuziba icyo cyuho nk’uko bigaragara muri raporo mpuzamahanga igaragaza icyuho mu buringanire ku isi Global Gender Gap Report ya 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleREG ifata moteri y’ikamyo ikayishyira mu ivatiri –Abadepite
Next articleAbatalibani bategetse ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batagomba kwigana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here