Home Politike REG ifata moteri y’ikamyo ikayishyira mu ivatiri –Abadepite

REG ifata moteri y’ikamyo ikayishyira mu ivatiri –Abadepite

0

Abadepite bagize komisiyo yo kugenzura umutungo wa Leta PAC bavuga ko hari bimwe mu bikorwa ikigo gishinzwe ingufu REG gikora bigaragara ko bitarambye bagereranya ngo gufata moteri y’imodoka nini bakayishyira mu kamodoka gato bashaka ko kagenda.

Ibi byaturutse ku isoko iki kigo cyahaye rwiyemezamirimo ukomoka muri Afurika yepfo ryo kubazanira imashini (transformer) bakamwishyura igice cyambere akabazanira izitarizo agahita anabacika nanubu bakaba baramubuze nta n’ubundi buryo na bumwe busigaye bwo kumukurikirana.

Mu kwisobanura uburyo izi mashini zakiriwe n’uko zizakoreshwa umuyobozi wa EDCL ikigo gishamikiye kuri REG ari nacyo cyaguze izi mashini avuga ko batangiye kuzihindura mu buryo zizakoreshwa imbere mu gihugu.

Gakuba Felix ati: “ Ubusanzwe dukoresha Transformer za Voltage 30, Rwiyemezamirimo twari twahaye isoko ya tuzaniye izifite voltage 33 ariko turi gushaka uburyo tuzihindura zikagira voltage 30 zigakoreshwa ndetse n’imwe twamaze kuyihindura ubu irakora hasigaye izindi 27 turi gushaka uko nazo tuzihindura zikagira Volt 30.” Nyuma y’uko umuyobozi wa EDCL asubije atya abadepite bagize komisiyo ya PAC bahise bamuhata ibibazo maze umuyobozi wa PAC muhakwa Valens ati:

“Ntabwo ndi umukanishi ariko ufashe moteri y’ikamyo ukayishyira mu ivatiri sinzi icyizere waha ibyo bintu, namwe kuba mufata imashini ya Volt 33 mukayihindura iya volt 30 sinzi niba hari aho mutandukaniye n’uwo mwatumye ntabazanire ibyo mwamutumye none namwe mukaba mushaka gukoresha ibidafite ubuziranenge.”

Abadepite bagize komisiyo ya PAC kandi banibajije uburyo uyu rwiyemezamirimo ingwate yari yaratanze mbere yuko ahabwa isoko yarangiye REG n’ibigo biyishamikiyeho ntacyo biyikozeho.

Umuzi w’iki kibazo ni isoko rifite agaciro karenga miliyoni 210 ryahawe rwiyemezamirimo wo muri Afurika yepfo  ryo kuzana imashiniz ifasha mu  gukwirakwiza umuriro.

Uyu rwiyemezamirimo yahawe miliyoni 21 n’ibihumbi 900 byo gutangira isoko, nyuma yo gufata aya mafaranga rwiyemezamirimo yahise abazanira imashini zitandukanye n’izo bamusabye ahita anigendera baramubura.

REG ivuga ko nyuma yo kubura uyu rwiyemezamirimo yifashishije ambasade y’u Rwanda muri Afurika yepfo mu gushakisha uyu rwiyemezamirimo ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga.

Abadepite n’ubwo batanyuzwe n’ibisobanuro by’abayobozi ba REG kuri iki kibazo banasoje baniba igihe uyu rwiyemezamirimo yazagarukira agasaba REG imashini ze akabasubiza amafranga yabo agasanga baramaze kuzihindura uko byagenda.

Ikindi kibazo ababadepite bibajije ni ikiguzi cyo kuzihindura aho cyavuye kandi ingengo y’imari yarateganyaga kugura imashini zikora nta yandi mafaranga azigenzeho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMbere yuko Dr. Kayumba afungwa yari yasabwe guhagarika ibikorwa bya politiki
Next articleMinisitiri Bayisenge yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kurinda abana inda zitateguwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here