Home Imikino APR FC iguye miswi na Mogadishu city mu mikino ya CAF

APR FC iguye miswi na Mogadishu city mu mikino ya CAF

0

APR fc ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Caf Champions league iguye miswi na Mogadishio City yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora ryibanze.

Uyu umukino urangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi waberaga muri Djibuti, kuko muri Somalia nta mikino mpuzamahanga ihabera kubera ibibazo by’umutekano.

APR FC yagerageje ibishoboka ariko ntiyigeze ireba mu izamu rya Mogadishio City kuko niyo yagumanye umupira cyane mu kibugua n’ubwo amashoti menshi yagerageje yajyaga hanze y’izamu.

APR FC, kuri iyi nshuro byavugaga ko yatomboye neza kuko amakipe yo muri Somalia benshi bemeza ko nta bushobozi afite yo gutsinda amakipe yo mu Rwanda.

Abari muri Gibuti ahabereye uyu mukino bavugako APR FC yagowe cyane n’ikirere cyo muri Djibouti muri uyu mukino.

Kuwa kabiri taliki ya 14 Nzri nibwo APR fc izagera I Kigali ije kwitegura umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ikiipe izakuramo indi hagati ya AP fc na Mogadishio City izahura na Etoil du Sale yo mu Gihugu cya Tanzania.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatalibani bategetse ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batagomba kwigana
Next articlePerezida Suluhu yahaye umugore minisiteri ikomeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here