Home Amakuru Abaturage ntibishimiye indege nshya Perezida agiye kugura

Abaturage ntibishimiye indege nshya Perezida agiye kugura

0

Nyuma yo kumenya ko Perezida wa Senegal agiye kugura indege nshya yo kugendamo abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta muri iki gihugu bariye karungu, basaba ibisobanuro Guverinoma kuri iki gikorwa.

 Indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 Neo, niyo nshya igiye kujya itwara perezida ma Sal, biteganyijwe ko izagera mu Gihugu muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuvugizi wa Guverinoma, Oumar Guèye, yavuze ko indege Perezida yari asanzwe agendamo ya Airbus A319 ishaje ku buryo kuyikoresha byabahendaga cyane.

Abatavuga rumwe na Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta yatangaje ko nta banga rikwiriye kuba mu kugura indege ya Perezida ariyo mpamvu amafaranga izagurwa akwiriye gutangazwa.

Nubwo byasabwe na benshi, BBC yatangaje ko Guverinoma yirinze kugira amakuru ishyira hanze ajyanye n’ibiciro.

Hari imiryango yatangaje ko Leta ifite ibindi yakabaye ishyiramo amafaranga kurusha kugurira Perezida indege birimo nk’ibiribwa, amazi, umuriro n’ibindi byangombwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJ.Cole ntazongera gukinira Patriots muri BAL
Next articleUmuhanzi Yvan Buravan niwe uzasusurutsa perezida Macron
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here