Home Imyidagaduro Umuhanzi Yvan Buravan niwe uzasusurutsa perezida Macron

Umuhanzi Yvan Buravan niwe uzasusurutsa perezida Macron

0

Kuri uyu wa kane nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, agera i Kigali mu ruzindiko rw’amateka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Muri gahunda afite ku munsi we wambere muri ibiri azamara i Kigali harimo kuzitabira igitaramo kizabera mu nzu y’abafaransa azaba aje no gufungura.

Nyuma yo gufungura iyi nzu ndangamuco biteganyijwe ko hazabera igitaramo akazanagikurikira nk’uko kuri gahunda ye dufitiye kopi ibyerekana.

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa mbili z’ikigali kizaba kirimo abahanzi babiri aribo Karenzi Samuel na Yvan Buravan.

Yvan Buravan afite amateka meza n’igihugu cy’Ubufaransa kuko mu mwaka w’i 2018 yegukanye  igihembo cya radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, Prix Découvertes RFI 2018.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaturage ntibishimiye indege nshya Perezida agiye kugura
Next articlePerezida Biden hari abo yategetse kumubwira vuba inkomoko ya Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here