Home Amakuru Perezida Biden hari abo yategetse kumubwira vuba inkomoko ya Covid-19

Perezida Biden hari abo yategetse kumubwira vuba inkomoko ya Covid-19

0

Kuri uyu wa gatatu Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yategetse intasi z’iki gihugu cy’igihangange ku isi kumubwira inkomoko y’icyorezo cya Covid-19 mu minsi 90.

Iri niryo tegeko ryambere ritanzwe n’umuntu ukomeye ku Isi rishobora gukura urujijo mu bantu bakamenya inkomoko y’iki cyorezo gikomeje guhitana benshi ku Isi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS ryatangiye ubushakshatsi mu ntara ya Wuhan mu Bushinwa, ahakekwaga kuba inkomoko y’iki cyorezo ariko ubushakashatsi bwasojwe nta kintu gifatika bugaragaje ku nkomoko y’iki cyorezo.

Covid-19 yateranyije leta zunze ubumwe za Amerika n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO, kuko cyatumye iki gihughu kireka kuba umunyamuryango wayo.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyambere cyashegeshwe n’iki cyorezo kuko cyahitanye Abanyamerika barenga ibihummbi 600.

Covid-19 imaze guhitana abantu 3,505,991, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubuhinde na Brazil byonyine bimaze gupfusha abarenga miliyoni n’igice.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Yvan Buravan niwe uzasusurutsa perezida Macron
Next articlePerezida Macron yemereye uruhare rw’Ubafaransa muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here