Home Imikino Abayobozi bashya ba rayon sports bamenyekanye

Abayobozi bashya ba rayon sports bamenyekanye

0
Uwayezu Jean Fidele, Umuyobozi mushya w'umuryango Rayon Sports

Uwabaye umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Uwayezu Jean Fidèle yatorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uwayezu Jean Fidele, Umuyobozi mushya w’umuryango Rayon Sports

Mu cyumba cya Lemigo yaberagamo, amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni ku buryo kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.

Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe.

Umugabo Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya, ariko we akaba atitabiriye amatora kubera ko ari Umudivantisite w’umunsi wa karindwi.

Mu 2011, Uwayezu Jean Fidèle yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.

Uwayezu asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.

Kimwe mu byari byitezwe ni uko Rayon Sports yagombaga kuyoborwa n’amasura mashya nyuma y’uko RGB na Minisiteri ya Siporo basabye ababaye mu buyobozi bwayo, bagaragaye mu bibazo by’amakimbirane biyiherukamo, kutongera kuyobora.

Amatora ya Komite Nyobozi yabanjirijwe n’ayo kwemeza amategeko shingiro mashya azagenderwaho n’uyu Muryango.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yemeje ko abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports ari Fan Club 45 zasinye ku mategeko shingiro yatowe, kongeraho izindi zizavuka nyuma, aho buri imwe igomba kuba byibuze igizwe n’abantu 30, buri umwe akajya itanga byibuze umusanzu ungana na 2000 Frw ku kwezi. Utabikoze mu gihe kingana n’amezi atatu azajya atakaza ubunyamuryango.

Ku kibazo kijyanye no kuba RGB yari yagarageje ko Gikundiro Forever ifite ubuzima gatozi, bigatuma Rayon Sports isa nk’aho ari impuzamiryango, hemejwe ko nta Fan Club igomba kugira ubuzima gatozi.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutsiro: Abakobwa bafite ubumuga baravuga ko bahatirwa kuboneza urubyaro
Next articleUmukardinali yanenze Papa Francis, Kiliziya yo mu Rwanda iramushyigikira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here