Ingabo za Uganda zatangaje ko zamenyeshejwe ko umwe mu bayobozi bazo bakuru yafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Igisirikare cya Uganda cyabitangaje mu itangazo ariko nticyagaragaje niba Amerika yamenyesheje Uganda impamvu y’ibihano.
Iri tangazo rigira riti: “… tubabajwe no kuba icyemezo nk’iki gishobora gufatwa n’igihugu tubona ko ari inshuti, umufatanyabikorwa ndetse n’inshuti ikomeye, nta nzira ikwiye …”. Yongeyeho ko Uganda izashaka ibisobanuro kuri leta y’Amerika.
AbelKandiho yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko uubano w’Ibihugu byombi wari ujemo agatotsi avugwaho kugirira anabi Abanyarwanda baba muri iki gihugu no kubirukana yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Facebook Comments Box