Polisi ivuga ko abantu bitwaje imbunda bashimuse abana, abaforomo n’abashinzwe umutekano mu bitaro byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria.
Umubare nyawo wafashwe mu mujyi wa Zariya nturatangazwa.
Abambuzi baho bagabye igitero icyarimwe kuri sitasiyo ya polisi no mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya igintu n’izndi ndwara zandura, mbere yo guhungira mu ishyamba nabo bari basimuse bose.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko ingabo zongereye ingufu mu gushakisha abashimiswe n’ubwo ntakiragerwaho.
Nibura abantu barindwi baguye mu bitero bisa n’ibi by’abitwaje intwaro mu mpera z’icyumweru gishize mu ntara ya Kaduna.
Muri Nigeri birasaznwe ko imitwe yitwaje intwaro ishimuta abantu runaka ishaka o bayiha amafaranga ikabona kubarekura. Usibye abashimuka ank’abanyeshuri n’aba bari ku mavuriro hai n’abashimuta abantu basanzwe bashaka ko abo mu miryango yabo ibishyura.