Home Amakuru Abashyigikiye Jacob Zuma bagose urugo rwe babuza polisi kumufata

Abashyigikiye Jacob Zuma bagose urugo rwe babuza polisi kumufata

0

Abashyigikiye Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Africa y’Epfo bakoze icyo bise ingabo y’abantu hanze y’urugo rwe mu kugerageza kubuza ko afatwa.

Mu cyumweru gishize, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwanga umwanzuro warwo umutegeka kwitaba akabazwa kuri ruswa.

Igihe ntarengwa cyo kumufata cyari cyashyizwe ku cyumweru saa sita z’ijoro.

Gusa nyuma urukiko rwemeye kumva ubujurire bwe ku gihano cyo gufungwa amezi 15 yari yahawe.

Ariko uko ibyo bibuza kumuta muri yombi ntabwo bizwi neza.

Ku cyumweru Zuma yabwiye abanyamakuru bari hanze y’urugo rwe i Nkandla mu ntara ya Kwa-Zulu Natal ati: “Nta mpamvu y’uko nanjya muri gereza uyu munsi”.

Yavuze ko yatewe umujinya “no gukatirwa gufunga ataburanye” yongeraho ko “Africa y’Epfo iri kunyerera isubira mu butegetsi bwa apartheid.”

Umwe mu bamushyigikiye, Lindokuhle Maphalala yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko niba umukuru wa polisi aje gufata Zuma “agomba kuduheraho”.

Guhura kw’abamushyigikiye ntibyemewe kubera Covid

Imbere y’urugo rwe, Zuma yabwiye abamushyigikiye ati: “Hakurikiraho guhangana niba polisi igerageje gushaka kumfata.”

Abamushyigikiye, bamwe bambaye imyambaro gakondo y’aba-Zulu abandi mu myenda ya ANC iriho ifoto ye, bamaze kuba benshi bakambitse hanze y’urugo rwe i Nkandla bakora ingabo y’abantu yo kumukingira.

Gusa amategeko yo kwirinda Covid muri iki gihugu abuza abantu nk’aba guhurira hamwe.

Ariko nta bapolisi bigeze bagerageza no gutatanya aba bantu, byatumye benshi bongera kuvuga ko Zuma ari hejuru y’amategeko kandi ubucamanza budakora iyo bigeze ku banyapolitiki bakomeye.

Jacob Zuma yabwiye kenshi abamushyigikiye ko adatinya gufungwa, ariko nanone ku ruhande itsinda ry’abanyamategeko be rirakora ubudahagarara ngo adafungwa.

Urukiko rwavuze ko ruzumva ubujurire bwe tariki 12 z’uku kwa karindwi.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 79 yakuwe ku butegetsi mu 2018 abumazeho imyaka icyenda, nyuma y’ibirego bya ruswa.

Abacuruzi bakomeye bashinjwe gucura imigambi n’abanyapolitiki yo gufata imyanzuro runaka mu nyungu zabo.

Ariko Zuma inshuro nyinshi yavuze ko ibi ari undi mugambi wa politiki wo kumusebya.

Uyu mugabo, inshuro imwe nibwo yavuganye n’abakora iperereza kubyo aregwa nyuma yanze kongera kubitaba.

Mu rundi rubanza rutandukanye, mu kwezi gushize Zuma yahakanye ruswa mu igurwa ry’intwaro ry’agaciro ka miliyari $5 ryabaye mu myaka ya 1990.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbitwaje intwaro binjiye mu bitaro bashimuta abarwayi n’abaganga
Next articleUganda: Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 ni ugufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here