Kļ»æu munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.
Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.
Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho “icyasha” (cyangwa “agatosi” mu Kirundi).
Aļ»æbo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.
Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.
Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda (cyangwa izimba mu Kirundi) leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.
Rļ»æuto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa ngo byinjire mu gihugu, bisubizwa ku cyambu cya Mombasa.
Iļ»æbyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.
Ayo mategeko ari mu byo Ruto yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.