Home Amakuru Perezida Putin ntazajya gutabariza umwamikazi Elizabeth II

Perezida Putin ntazajya gutabariza umwamikazi Elizabeth II

0

Gutabarizwa (kushyingurwa) kw’Umwamikazi kwo ku wa mbere kwitezwe kuba kumwe mu guterana kwa mbere kunini cyane kw’abami n’abanyapolitiki kubayeho mu Bwongereza mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Ubutumire bwatanzwe mu mpera y’icyumweru gishize, abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro baturutse mu mahanga bakaba bitezwe kwitabira uwo muhango.

Benshi mu bategetsi basabwe kuzahagera mu ndege z’ubucuruzi (zitandukanye n’indege z’abantu ku giti cyabo), banabwirwa ko bazatwarwa mu modoka za bisi bari mu kivunge cy’abandi bantu, bakuwe mu gace ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru London.

Uyu muhango uzabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2,200.

Dore ibyo tuzi kugeza ubu ku bazaza muri uyu muhango n’abatazawuzamo.

Imiryango y’ubwami y’i Buray

Abo mu miryango y’ubwami y’i Burayi, benshi muri bo bafitanye isano y’amaraso n’Umwamikazi, bitezwe kwitabira uyu muhango.

Umwami Philippe w’Ububiligi n’Umwamikazi Mathilde bemeje ko bazaba bahari, cyo kimwe n’Umwami Willem-Alexander w’Ubuholandi hamwe n’umugore we, Umwamikazi Maxima, hamwe na nyina, Beatrix, wahoze ari Umwamikazi n’Igikomangomakazi cy’Ubuholandi.

Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne na bo bemeye ubutumire, cyo kimwe n’imiryango y’ubwami bwa Norvège (Norway), Suède (Sweden) na Denmark.

Ba Perezida b’Amerika

Ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House byemeje ko Perezida Joe Biden azitabira uyu muhango hamwe n’umugore we Jill Biden, nubwo byumvikana (bivugwa) ko bo batazagenda mu modoka ya bisi.

Havuzwe byinshi byibanze ku kumenya niba Perezida Biden azatumira uwo yasimbuye, Donald Trump, akaba ari mu ntumwa z’Amerika zizitabira uyu muhango, ariko umubare ntarengwa w’ababa bari muri ubwo butumwa uvuze ko abahoze ari ba perezida batazashobora byanze bikunze kwitabira.

Habayeho uguhwihwisa ko bamwe bahoze ari ba perezida hamwe n’abagore babo – by’umwihariko Obama na Michelle – bashobora guhabwa ubutumire bwihariye.

Jimmy Carter, wabaye Perezida w’Amerika kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu 1981, nta butumire yakiriye, nkuko ibiro bye byabibwiye ikinyamakuru Politico.

Abategetsi bo muri Commonwealth

Abategetsi bo mu muryango wa Commonwealth, Umwamikazi yabereye umukuru mu gihe cyose cy’ingoma ye, bitezwe kwitabira uyu muhango.

Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yemeye ubutumire, cyo kimwe na Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Ardern, hamwe na Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau.

Bamwe mu bahoze ari ba ‘governor-generals’, ni ukuvuga bamwe mu bategetsi bahoze bahagarariye Umwamikazi mu bihugu byo muri Commonwealth Umwamikazi yari abereye umukuru wa leta – bizwi nka realms – bitezwe kwitabira uyu muhango hamwe n’abategetsi b’ibihugu byabo.

Amakuru avuga ko Minisitiri w’intebe wa Bangladesh Sheikh Hasina na Perezida wa Sri Lanka Ranil Wickremesinghe na bo bemeye ubutumire.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ntaremeza niba azaba ahari.

Ntibizwi niba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaratumiwe muri uyu muhango nk’uhagarariye (Chair-in-Office) muri iki gihe ibihugu bigize Commonwealth, umwanya ufatwa n’igihugu cyakiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Abandi bategetsi b’ahandi ku isi

Abandi bategetsi bo ku isi bavuze ko bemeye ubutumire barimo Taoiseach (urwego rwa Minisitiri w’intebe) wa Ireland Micheal Martin, Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier, na Perezida w’Ubutaliyani Sergio Mattarell, hamwe na Perezida w’Akanama k’Uburayi Ursula von der Leyen.

Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-Yeol na Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro na bo bemeje ko bazitabira.

Abandi bitezwe gukora urugendo rwerekeza mu Bwongereza kwitabira uyu muhango barimo Umwami w’Abami (Empereur) w’Ubuyapani Naruhito, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Ntibizwi niba Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping azahabwa ubutumire cyangwa niba yabwemera.

Ingendo ze muri iki cyumweru muri Kazakhstan no muri Uzbekistan zizaba ari yo nshuro ya mbere avuye mu Bushinwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira.

Repubulika ya Cyisilamu ya Iran, imaze igihe yarafatiwe ibihano n’amahanga kubera gahunda yayo ya nikleyeri, izahagararirwa gusa ku rwego rw’ambasaderi, nkuko leta y’Ubwongereza yabivuze.

Ntibatumiwe

Umunyamakuru wa BBC ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu (diplomasi), James Landale, avuga ko nta wuhagarariye Uburusiya, Belarus cyangwa Myanmar watumiwe.

Umubano hagati y’Ubwongereza n’Uburusiya usa nkaho wasenyutse kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko uyu Perezida “atarimo gutekereza” ku kwitabira uyu muhango.

Igitero cy’Uburusiya ku ruhande rumwe cyagabiwe ku butaka bwa Belarus. Perezida wayo Aleksandr Lukashenko ni inshuti ikomeye ya Perezida Putin.

Ubwongereza bwagabanyije cyane kugira ababuhagarariye muri Myanmar kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi muri icyo gihugu mu kwezi kwa kabiri mu 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkigera mu biro Perezida Ruto yahise avuguruza uwo asimbuye Kenyatta
Next articleLeta yashyizeho igicero ntarengwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here