Home Uncategorized Leta yashyizeho igicero ntarengwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye

Leta yashyizeho igicero ntarengwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye

0

Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe.

Ni amabwiriza yatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.
Ikigamijwe ni uguca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyuriraga abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye yasabwaga kwishyura ’akayabo.’

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.
Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.

Ikindi umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.
Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.
Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.
Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w’amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje.
Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe.

Ni itegeko ku munyeshuri kwambara umwamabaro w’ishuri igihe ari ku ishuri, ava cyangwa ajyayo. Uwo mwambaro ishuri ni ryo rigena ibara, imiterere n’imidodere yawo ariko igitambaro cyatoranyijwe ntikigomba kugira amabara menshi.

Ikindi kandi nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro cyangwa ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose umwana yigaho keretse we abyihitiyemo.
Ku bijyanye n’umwambaro w’ishuri gahunda nshya izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 kubera ko amashuri yamaze gutanga amasoko mu gihe ibindi byose bigiye guhita bishyirwa mu bikorwa.

Ku ishuri ryahuye n’ibibazo mu kubahiriza aya mabwiriza bizajya bisuzumwa byemezwe na Minisiteri y’Uburezi ku busabe bw’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi.

Kubera ko ari amabwiriza mashya umuntu ushaka gutanga igitekerezo ahawe ikaze binyuze ku murongo w’ikoranabuhanga Minisiteri y’Uburezi igiye gufungura.
Hari amashuri yasabaga ababyeyi umusanzu udakwiye

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko nta mafaranga fatizo yari ateganyijwe ku musanzu w’umubyeyi ku buryo wasangaga buri ishuri riwushyiraho uko ribyishakiye.
Ibyo byatumaga hari abaka menshi abandi macye ndetse hakaba n’igihe hakwa n’ibitagombye gusabwa umubyeyi.
Ati “Ngira ngo mwabonye ko hari aho basabaga umusanzu wo kugura imodoka, umusanzu w’inyubako, umusanzu w’iterambere ry’ikigo; ibyo byose rero byakorwaga ku bushake bw’ikigo rimwe na rimwe bakavuga ko byemejwe n’inama y’ababyeyi ariko ugasanga byakozwe na komite z’ababyeyi zifatanyije n’ikigo.”

Ibiciro byo ku masoko

Dr Uwamariya yavuze ko mu kugena aya mafaranga y’ishuri n’ibindi bizatangwa n’ababyeyi habayeho kwegeranya amakuru mu mashuri atandukanye ku byo yasabaga abanyeshuri ariko cyane harebwa ibijyanye no kugaburira abana ku ishuri.
Harebwe ku mashuri yamaze kugirana amasezerano n’abayagemurira ibyo kurya, harebwa ku biciro babayahaye bigaragara ko mu mafaranga yatangwaga agenda ku biribwa agera kuri 62%.
Ati “Mu kugena aya amafaranga twarebye ku biciro biri ku isoko ariko nk’uko tubizi muri iyi minsi biriyongera ni na yo mpamvu hariho aho tuvuga ngo ishuri mu gushyira mu bikorwa nirihura n’ikibazo ku busabe bw’inteko rusange Minisiteri y’Uburezi izajya ibisuzuma itange umurongo kandi igihe cyose bibaye ngombwa aya mabwiriza yavugururwa.”
Amashuri yigisha ibya tekiniki ari mu yasabaga amafaranga menshi ahanini bitewe n’uko ibikoresho akenera biba bihenze.
Kuva umwaka ushize guverinoma y’u Rwanda yagiye yongera amafaranga ajyanye n’ibikoresho aho yatanze miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda byatumye mu gihembwe cya gatatu amafaranga y’ishuri agabanyaho 30%.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari yarongerewe kuko yageze kuri miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Hatitawe kuri iryo gabanuka, aya mashuri na yo azakurikiza amabwiriza mashya kimwe n’amashuri y’ubumenyi rusange nk’uko Minisitiri Dr Uwamariya yakomeje abivuga.
Bivuze ngo cya kiguzi cyasabwaga ku mashuri yigisha ibya tekiniki leta yagifasheho inshingano kugira ngo bigabanyirize ababyeyi umutwaro binatume abanyeshuri bitabira aya mashuri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Putin ntazajya gutabariza umwamikazi Elizabeth II
Next articleIBUKA iribaza ku butabera bw’Ubufaransa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here